Makusu uheruka gutandukana na St Éloi Lupopo, kuri ubu ari kubarizwa muri Algeria aho ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2022.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30, yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports ariko impande zombi ntizirumvikana ku igurwa rye kuko ibyo asaba birimo umushahara w’ibihumbi 3$ ukiganirwaho.
Mu gihe ibyo bikiri mu biganiro, amakuru agera kuri IGIHE ni uko APR FC na yo yamaze gutera intambwe yo kugura uyu rutahizamu ngo azayikinire guhera mu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Umwe mu bo hafi ya Makusu Mundele yabwiye IGIHE ko ibiganiro hagati y’uyu mukinnyi na APR FC byatangiye muri iyi minsi ndetse bisa n’ibyafashe umurongo muzima ku buryo yumva yaza gukinira iyi kipe yambara umukara n’umweru.
Ibiganiro by’impande zombi birashimangira amakuru avuga ko APR FC ishobora gutangira gukinisha abanyamahanga mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaba ryongereye abakinnyi amakipe yemerewe, bakaba 33 aho kuba 30 nk’uko bimeze muri uyu mwaka w’imikino.
Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yahamirije IGIHE ko batekereza ku kuba bajya bakinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu marushanwa Nyafurika iyi kipe izajya yitabira guhera mu mwaka utaha w’imikino.
Jean-Marc Makusu Mundele wakiniye amakipe arimo Standard de Liège mu Bubiligi, AS Vita Club na Orlando Pirates na DC Motema Pembe, ni we ushobora kuba umunyamahanga wa mbere uguzwe n’iyi kipe y’Ingabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!