APR FC imaze iminsi idashimisha abakunzi bayo, aho yatsinzwe imikino itatu iheruka guhuriramo na Red Arrows, Simba SC na Police FC zakinnye ku mukino wa Super Cup.
Abakunzi b’iyi kipe ntibishimiye umukino yagaragaje ubwo yatakazaga iyi mikino, by’umwihariko banababazwa n’uko abakinnyi bashya yaguze batari gukoreshwa uko bikwiye.
Amakuru IGIHE ikura ku bari hafi y’iyi kipe, ni uko ukurikije imyitozo iri gukorwa ndetse n’ibiganiro abatoza bagiranye n’ubuyobozi, umutoza afite gahunda yo gukinisha ikipe yiganjemo abakinnyi bashya ku mukino wa Azam FC.
Kugeza ubu, umutoza wa APR FC, Darko Nović, ntarakora impinduka zirenze ebyiri ku ikipe yakinishije umukino we wa mbere mpuzamahanga, gusa amakuru yizewe atugeraho ni uko abarimo Umunya-Nigeria Odibo Godwin na Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana bazatangira mu kibuga ku nshuro ya mbere.
Aha kandi, iyi kipe izakoresha abandi bakinnyi babiri bashya iheruka kugura barimo myugariro wayihenze Aliou Souané ukomoka muri Sénégal ndetse n’Umunya-Ghana Dauda Yussif.
Abakinnyi bashya babiri Mamadou Sy na Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers bakazatangira ku ntebe y’abasimbura ku mukino wa Azam FC.
Biteganyijwe ko APR FC izerekeza muri Tanzania ku wa Gatanu, mbere yo gukina na Azam ku Cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2024, saa Kumi n’imwe za Kigali.
Dore abakinnyi 11 byitezwe ko bazabanza mu kibuga ku mukino wo ku Cyumweru:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!