Ikipe y’ingabo yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gishize.
Niyonzima Olivier ‘Seif’ yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, igitego cyishyuwe na Kenneth Muguna ku wa 28, ariko Andrew Juma yitsinda icya kabiri ku munota wa 61.
Umunyamabanga w’Umusigire wa APR FC, Mupenzi Eto’o, yabwiye IGIHE ko ikipe izahaguruka i Kigali ku wa Gatatu.
Ati “Ikipe izagenda ku wa Gatatu saa moya n’iminota 15 ku mugoroba. Umukino uzaba ku wa Gatandatu ku buryo izagaruka ku Cyumweru saa tanu z’amanywa.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ryatangaje ko umukino Gor Mahia izakiramo APR FC kuri Nyayo Stadium ku wa Gatandatu uzabera mu muhezo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda ya Champions League.
Mu mpera z’icyumweru gishize, CR Belouizdad yatsinze El Nasr ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Algérie.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!