Ingengabihe y’umwaka wa shampiyona wa 2024-2025, igaragaza ko ibirarane by’umunsi wa Mbere wa Shampiyona bizakinwa ku wa Gatatu tariki 28 Kanama, aho Etincelles izakira Police FC i Rubavu, mu gihe APR FC izakira Rutsiro kuri Kigali Pelé Stadium.
Umwe mu bayobozi ba APR FC waganiriye na IGIHE, yavuze ko bitakunda ko bakina uyu mukino kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha kubera ko abakinnyi babo bazaba bahamagawe mu makipe y’igihugu.
Yagize ati "Ntabwo byakunda ko dukina umukino wa Rutsiro ku wa Gatatu. Dufite abakinnyi barenga 10 bazaba bari mu makipe y’igihugu. Turifuza gusaba Rwanda Premier League ko bikunze umukino washyirwa ku wa Kabiri tariki 27 Kanama cyangwa se ukagirwa ikirarane."
Ikipe ya APR FC yatanze abakinnyi umunani mu ikipe y’Igihugu Amavubi aho bazatangira umwiherero tariki ya 26 Kanama 2024.
Uretse aba bakinnyi, umunyezamu Pavel Ndzila na rutahizamu Mamadou Sy na bo bahamagawe n’ibihugu byabo aribyo Congo Brazzaville na Mauritania.
Kugeza ubu Rwanda Premier League ntacyo iratangaza kijyanye no kwimura uyu mukino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!