Ibi byabaye mu gice cya kabiri cy’umukino w’Umunsi wa Munani wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, ubwo APR FC yakoraga impinduka, Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène basimburwa na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.
Aba banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.
Nyuma y’iminota irindwi bigaragaye ko hirengagijwe amategeko y’abanyamahanga batandatu mu kibuga, APR FC yakuyemo Lamine Bah wo muri Mali, asimburwa na Kwitonda Alain ’Bacca’, abanyamahanga bongera gusigara ari batandatu.
Nyuma y’uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, Umutoza wa APR FC, Darko Nović, yavuze ko ibyabaye nta ruhare abifitemo kuko atazi uko byagenze.
Ati “Nta ruhare twabigizemo ahubwo bambwiye ko habayeho kwibeshya, ubwo rero ntacyo nabivugaho kuko simbizi byabereye inyuma yanjye.”
Kugeza ubu APR FC yagize amanota atanu nyuma yo kubura igitego, mu gihe Gorilla FC yagize 15 ndetse iba ikomeza kuba iya kabiri n’amanota 15 inganya na Police FC iyoboye Shampiyona.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yasize Marine FC itsinze Muhazi United ibitego 2-1, Mukura inganya na AS Kigali 0-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!