00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC irimo Muzungu, Tuyisenge Arsène n’abakinnyi 13 ba Intare FC yatangiye imyitozo

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 12 June 2024 saa 08:11
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, yitegura umukino uzayihuza na mukeba Rayon Sports hatahwa Stade Amahoro yavuguruwe.

Ni imyitozo yagaragayemo amasura mashya y’abakinnyi iyi kipe iheruka gusinyisha barimo Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu, wavuye muri Bugesera, Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports ndetse na Mugiraneza Frodouard wavuye muri Kiyovu Sports.

Mu bakinnyi bagaragaye muri iyi myitozo yabaye mu muhezo harimo abasore 13 bavuye mu Ikipe ya Intare FC yabaye itije APR FC ngo bazayifashe guhangana na mukeba cyane ko bari bamaze iminsi bakina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri aho batahanye umwanya wa kane.

Mu cyumweru gishize ubwo Tuyisenge Arsène yaganiraga na IGIHE, yahakanye yivuye inyuma amakuru amwerekeza muri APR FC, aho yavuze ko nta n’umuyobozi wayo bari babonana.

Ku rundi ruhande, amakuru yizewe avuga ko ubwo uyu yegerwaga n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bumwongerere amasezerano, yahise ababwira ko yarangije kumvikana n’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse azayikinira kuri uyu wa Gatandatu.

Uretse aba bakinnyi bashya, Ikipe ya APR FC itegereje Byiringiro Gilbert na Ishimwe Jean Réné bazava muri Marines FC, ndetse na Muhawenayo Gad wakiniraga Musanze FC, mu gihe kandi hari n’abari mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi aribo Mugisha Gilbert, Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu na Ruboneka Jean Bosco bakuye intsinzi kuri Lesotho.

Mu bakinnyi basanzwe muri iyi kipe, ntabwo hagaragaye abanyamahanga bayo bakiri mu biruhuko, mu gihe abarimo Ishimwe Christian na Ishimwe Jean Pierre batagaragaye ku myitozo yabereye i Shyorongi.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, amakipe yombi asogongera Stade Amahoro ivuguruye.

Rayon Sports na APR FC zaherukaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 24 Ukuboza 2019 ubwo iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsindaga ibitego 2-0, mu gihe umukino wa gicuti waherukaga guhuza aya makipe yombi ari uwabaye mu 2005 uwari Perezida wa FIFA, Sepp Blatter ari i Kigali, aho icyo gihe Bobo Bola yafashije APR gutsinda mukeba igitego 1-0.

Tuyisenge Arsèene wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri APR FC
Muzungu wari muri Bugesera ashobora kubisikana na Bacca mu Ikipe y'Ingabo z'Igihugu
Nugiraneza Frodouard wari umaze igihe yifuzwa na APR FC, kera kabaye yayigezemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .