Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje ko batekereje kwambara Visit Rwanda kubera ko basanze bagomba kugira uruhare mu kwamamaza u Rwanda nk’ikipe ihabarizwa kandi ikunze kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Aganira na IGIHE, Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira yagize ati “Twararebye dusanga dukwiye kugira icyo dukora ngo dukomeze twamamaze u Rwanda kurushaho mu mahanga.”
Yongeyeho ati “Twahisemo kwambara Visit Rwanda kuri uyu munsi kuko turi bukinire imbere y’abafana barenga ibihumbi 60, ni byiza ko Igihugu cyacu kihamenyekanira. Turi guteganya no kuzajya tuyambara no mu yindi mikino mpuzamahanga."
Imyaka irenga itanu irashize u Rwanda rutangiye guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha Igihugu muri siporo binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), hashyirwaho gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Kugeza ubu, Visit Rwanda ikorana n’amakipe y’umupira w’amaguru yo ku Mugabane w’u Burayi arimo Arsenal, Bayern Munich na Paris Saint Germain ndetse iyi gahunda iri mu marushanwa mpuzamahanga nka BAL muri Basketball, Tour du Rwanda mu magare na Iron Man muri Triathlon.
Umukino wa APR FC na Simba SC uteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho uza gusoza ibirori bya Simba Day bibera kuri Benjamin Mkapa Stadium imbere y’abakunzi b’imikino barenga ibihumi 60.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!