00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC ifite intego zo gutwara igikombe cya 14 yaraye i Rusizi

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 25 Mata 2014 saa 12:58
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC avuga ko bajyanye i Rusizi gukina na Espoir FC n’imbaraga zidasanzwe kuko bazi icyo bashaka, barusha Rayon Sports ya kabiri amanota abiri, baraye i Rusizi mu gihe bazakina kuri uyu wa Gatandatu.

Rutahizamu Ndahinduka Michel wari waravunitse yajyanye na bagenzi be. Umukino ubanza i Kigali aya amakipe yari yaguye miswi ku Mumena.

Nyuma yo gukoresha imyitozo ya nyuma i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane imbere ya bamwe mu bayobozi bakuru bayo, umutoza Mashami Vincent yavuze ko nubwo umukino ubanza banganyije bitavuze ko umukino uzisubiramo, cyane ko amakipe adahuje intego.

Yagize ati "Ni umukino twiteguye, uko twakinnye [umukino ubanza] bishobora kutaba kimwe kuko icyo dushaka kiratandukanye."

Ndahinduka Michel "Fils" yajyanye na bagenzi i Rusizi
Mumena: Umukino ubanza bari baguye miswi
Kubera intego bafite, Mashami asanga abasore be bajyanye imbaraga zidasanzwe i Rusizi

Uyu mutoza wasimbuye Andreas Spier avyuga ko kuba umwaka ushize bataratwaye iki gikombe, abafana, abayobozi, abakinnyi n’abatoza ba APR FC banyotewe no gutwara Igikombe cya 14 cya Shampiyona mu myaka 21 imaze ivutse.

Yakomeje agira ati "Abafana, abakinnyi, abayobozi natwe abatoza ba APR FC turashaka igikombe. Tugiye i Rusizi gukina na Espoir dufite imbaraga zidasanzwe kuko tuzi icyo dushaka, aho turi n’aho tugiye kugera."

Ni umukino wa kane idatsindwa, APR FC igiye gukina muri shampiyona nyuma yo gutsindwa na mukeba Rayon Sports ibitego 2-1.

Nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-1, Espoir yatsinzwe imikino ine ikurikirana n’amakipe yari inyuma ku rutonde rwa shampiyona ; AS Muhanga, Amagaju, Esperance na Gicumbi.

Ubuyobozi bwahise buhagarika umutoza wayo Ruremesha Emmanuel imikino ibiri agarutse atsinda Gicumbi 1-0 mu gikombe cy’Amahoro na Police FC 3-2 muri shampiyona.

APR FC irasabwa gutsinda imikino ibiri isigaranye Espoir na AS Muhanga igatwara igikombe cya 14 cya shampiyona
Ruremesha ntaratsindirwa mu rugo n'ikipe ivuye i Kigali muri uyu mwaka w'imikino

Mu mikino itanu yahuje aya makipe yombi, APR FC yatsinzemo itatu banganya ibiri. I Rusizi yahatsindiye umwe ihanganyiriza undi.

APR FC izasoreza shampiyona ku Kicukiro ikina na AS Muhanga, umukino ubanza i Muhanga yari yatsinze 3-1.

Mu mikino 12 yakiniye imbere y’abafana bayo, Espoir FC yatsinze itandatu itsindwa ine harimo uwa AS Muhanga na Gicumbi FC.

Nta kipe iturutse i Kigali yashoboye gutsindira Espoir FC i Rusizi, AS Kigali na Kiyovu Sports zarahatsindiwe naho Police FC na Esperance zirahanganyiriza.

Rutahizamu wa Espoir FC, Lomami André yakinnye muri APR FC ndetse azaba ahura n’ikipe yagiriyemo ibihe byiza.

Lomami André yanyuze mu makipe atandukanye arimo na Espoir FC y'i Rusizi
Lomami André yakinnye muri APR FC kuva mu 2004 kugeza mu 2008

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa Umunsi wa 25 wa shampiyona:

Esperance FC VS Rayon Sports -Stade ya Kigali

Marines FC VS Gicumbi FC- Stade Umuganda

AS Muhanga VS Police FC –Stade ya Muhanga

Amagaju FC VS Mukura VS -Nyamagabe

Kiyovu Sports VS Etincelles FC - Stade Mumena

Musanze FC VS AS Kigali –Stade Ubworoherane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .