00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC idafite igitutu, yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etoile Sportif du Sahel (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu, APR FC yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga izakiniraho na Étoile Sportif du Sahel ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

APR FC iri kubarizwa muri Tunisia guhera ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo kuva mu Rwanda ku wa Kabiri.

Kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, iyi Kipe y’Ingabo yakoze urugendo rw’amasaha abiri n’iminota 30 iva i Tunis ijya i Monastir, aho izakirirwa na Étoile Sportif du Sahel.

Imyitozo ya nyuma yakoze, yagaragayemo Kapiteni wayo, Tuyisenge Jacques utarasoje umukino ubanza kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse akaba atari yakoranye n’abandi iyo ku wa Kane.

Umutoza Adil Mohammed Erradi yavuze ko biteguye neza kandi ko ku ruhande rwabo nka APR FC nta gitutu kibariho.

Ati ”Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato. Abakinnyi bacu bose tubafitiye icyizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye.”

Umukino ubanza wabereye i Kigali ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kuri uyu wa Gatandatu, APR FC izaba isabwa gutsindira muri Tunisia cyangwa kuhanganyiriza hejuru y’igitego kimwe kugira ngo yizere kugera mu matsinda ya CAF Champions League ku nshuro ya mbere.

Gusezererwa kwayo bizatuma yisanga mu makipe azajya gukina ijonjora rya nyuma ritanga amakipe ajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ngabonziza Gylain ahagaze ku mupira iruhande rwe hari Bizimana Yannick
Nshuti Innocent asatira mugenzi we mu myitozo ya nyuma APR FC yakoreye i Monastir kuri uyu wa Gatanu
Karera Hassan ahanganye na Mugisha Gilbert
Buregeya Prince agerageza kwambura umupira Mugisha Gilbert
Kwitonda Alain 'Bacca' ukina ku ruhande asatira izamu
Omborenga Fitina yitezweho kongera kubanza mu kibuga nk'uko byagenze i Kigali nubwo byavugwaga ko azamara ibyumweru bine adakina
Tuyisenge Jacques ushidikanywaho, yakoranye n'abandi imyitozo
Mugunga Yves ahanganiye umupira na Ishimwe Anicet
Itangishaka Blaise ashoreye umupira imbere ya Ruboneka Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .