00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasaruye atatu, AS Kigali na Kiyovu Sports arinanirwa (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 Ugushyingo 2022 saa 10:18
Yasuwe :

Ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, amakipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports ananirwa gucyura amanota atatu mu mikino y’Umunsi wa Munani wa Shampiyona yakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

Kuri uyu munsi habaye imikino itanu yabereye ku bibuga bitandukanye byo mu Burasirazuba, Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali.

Imikino ine yose yabereye ku isaha imwe ya saa Cyenda aho AS Kigali yakiriye Bugesera FC kuri Stade ya Kigali, Rutsiro FC yakirira Kiyovu Sports kuri Stade Umuganda, Espoir FC yari yasuwe na Gasogi United i Rusizi mu gihe Rwamagana City yacakiranaga na Etincelles FC i Ngoma.

Undi mukino wabereye ku itara i Nyamirambo aho APR FC yakiriye Gorilla FC saa Kumi n’Ebyiri n’Igice kuri Stade ya Kigali.

Imikino yabanje yose yarangiye nta kipe ishoboye gucyura amanota atatu kuko AS Kigali na Bugesera FC byanganyije 0-0, Rutsiro FC na Kiyovu Sports bitandukanywa n’ibitego 2-2, Espoir FC na Gasogi United [1-1] mu gihe Rwamagana City na Etincelles FC zaguye miswi y’igitego 1-1.

  APR FC ni yo kipe y’umunsi

APR FC yakiriye Gorilla FC yari ifitiwe amatsiko y’uburyo yitwara kuko yaherukaga kunganyiriza na Espoir FC i Rusizi 0-0 mu mukino w’ikirarane.

Uyu mukino watangiye wihuta cyane kuko ku munota wa kabiri, rutahizamu wa Gorilla FC, Camara yahushije uburyo bukomeye.
APR FC yabonye coup franc ku munota wa karindwi, Ombolenga Fitina ayiteye umuzamu Matumele Arnold ayikuramo Nshuti Innocent yongera kuwutera ariko ntiwabyara igitego.

Iyi Kipe y’Ingabo yashakaga intsinzi kare yaje guhirwa kuko ku munota wa 27, Buregeya Prince yateye umupira muremure Nshuti Innocent ntiyawuhamya neza usanga Mugunga Yves wari uhagaze wenyine atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere cya APR FC.

Gorilla FC ntiyacitse intege ahubwo yagumye mu mukino ku munota wa 35 ibona coup franc ku ikosa ryakorewe Nshimiyimana Tharcisse, Rutonesha Hesbon atera ishoti rikomeye umunyezamu Mutabaruka Alexandre awushyira muri koruneri.

Mu minota itatu y’inyongera Rutonesha yongeye gutera indi coup franc Mutabaruka umupira awushyira muri koruneri, igice cya mbere kirangira APR FC itsinze Gorilla igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakoze impinduka ariko umukino urangira APR FC iyoboye ku gitego kimwe ku busa bwa Gorilla FC.

  AS Kigali yinaniriwe iwayo

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yanganyije umukino wa kabiri yikurikiranya; yaherukaga kunganya na Musanze FC mu mukino w’ikirarane, na wo wabereye kuri Stade ya Kigali.

Uyu mukino wabonaga amakipe yombi anganya imbaraga kuko nta yarushaga indi bigaragara.

Bugesera FC yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko umupira wari uvuye muri Koruneri Rugwiro Kevin arawuhusha.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga nta buryo bwinshi bwagaragaraga. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Bugesera FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Chukuma Odi asimbura Mugisha Didier ndetse itangira kurusha AS Kigali.

Ku munota wa 53, Nyarugabo Moïse yazamukanye umupira yihuta cyane ariko awuteye ujya hanze. Tchabalala yahawe umupira neza ariko ahusha igitego cyari cyabazwe ku munota wa 65.

AS Kigali yakomeje gusatira ariko Kalisa Rashid coup franc yateraga zigaca hejuru y’izamu.

Iyi kipe yashakaga intsinzi yinjije Niyonzima Haruna na Jacques Tuyisenge mu kibuga basimbuye Nyarugabo Moïse na Rucogoza Eliasa. Bagezemo bahindura umukino ariko amahirwe bagerageje nta musaruro yatanze.

Haruna yahinduye umukino ndetse hari aho yageze imbere y’izamu rya Nsabimana Jean de Dieu ateye umupira awukuramo. Yongeye kuzamukana umupira neza awuhaye Tchabalala awutera hejuru y’izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Uba umukino wa kabiri wikurikiranya AS Kigali inganyije mbere yo gusura Police FC.

Mu wundi mukino watunguranye ni uwo Kiyovu Sports yanganyirijemo na Rutsiro FC ibitego 2-2.

Ikipe y’Urucaca ni yo yabonye ibitego hakiri kare ibifashijwemo na Elisa Ssekisambu na Iradukunda Yves arikoumukino ugana ku musozo abakinnyi ba Rutsiro barabyishyura amakipe agabana amanota.

Nyuma y’imikino yabaye uyu munsi, APR FC yaraye ku mwanya wa kane n’amanota 14, iranganya na AS Kigali ya gatatu, Kiyovu Sports ya kabiri ifite amanota 17 mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite 18 mu mikino itandatu imaze gukina.

Uko imikino yakinwe yagenze:

  Rutsiro FC 2-2 Kiyovu Sports

  Espoir FC 1-1 Gasogi United

  Rwamagana City 1-1 Etincelles FC

  AS Kigali 0-0 Bugesera FC

  APR FC 1-0 Gorilla FC

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ku mukino basaruyemo amanota atatu
Ishimwe Claude "Cucuri" ni we wayoboye uyu mukino
Umutoza wa AS Kigali, Mbungo Casa André, yakurikiranye uyu mukino
Makuza Bernard wabaye Perezida wa Sena na Minisitiri w'Intebe ari mu barebye uyu mukino
Igitego cya APR FC cyinjiye mu izamu mu gice cya mbere cy'umukino
Mugungu Yves yongeye guhesha APR FC amanota atatu
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cy'intsinzi cyabonetse muri uyu mukino
Ishimwe Christian aganira n'umutoza we mbere yo kwinjira mu kibuga

Amafoto yaranze umukino AS Kigali yanganyirijemo na Bugesera FC

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bugesera FC
Djuma Lauwrence ari mu bakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Bishira Latif agerageza gukura umupira imbere y'izamu rye
Rukundo Dennis yabanje mu kibuga kuri uyu mukino
Kalisa Rachid ari mu bakinnyi bakina neza mu kibuga hagati ku ruhande rwa AS Kigali
Rutahizamu wa AS Kigali, Tuyisenge Jacques, yinjiye mu kibuga asimbuye ariko ntiyashoboye guhesha ikipe ye intsinzi
Umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Sam yeretse umukinnyi wa Bugesera FC ikarita y'umuhondo yisekera
Mbungo Casa André aganira na Ndayiragije Etienne utoza Bugesera FC

Kiyovu Sports yananiwe kwikura i Rubavu mu nzara za Rutsiro FC

Elisa Ssekisambu ni we watsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports
Mugenzi Bienvenue wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bayo bahagaze neza
Bizimana Amissi agenzura umupira hagati mu kibuga

Amafoto ya IGIHE: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .