Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024, agaragaza ko ababajwe no kuba igice cy’ubuzima bwe mu ikipe y’igihugu akirangije.
Amashusho yashyize hanze y’incamake y’ubuzima bwe muri Les Bleus, yayakurikije amagambo ashimangira ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe.
Ati “Uyu munsi ndumva mfite amarangamutima menshi kuko ngiye gutangaza ko nsoje akazi nk’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 10 myiza yarimo gutsindwa, gutsinda n’ibihe bitazibagirana, ninjiye mu bundi buzima nsigira inkoni ikiragano gishya.”
“Kwambara uyu mwambaro byari icyubahiro ndetse n’agaciro. Kuva muri Werurwe 2014 kugera tariki ya nyuma ya Nzeri [2024], nagize amahirwe yo kugirana ibihe byiza n’abakinnyi bagenzi banjye, twasangiye intsinzi zitazava mu mutwe wanjye.”
Griezmann yongeyeho ko ashimira abamufashije bose kugira ngo agere ku nzozi ze harimo abafana, abayobozi b’Ikipe y’u Bufaransa ndetse n’umutoza we, Didier Deschamps.
Uyu mukinnyi wa Atletico Madrid, yakiniye igihugu cye imikino 137, ayitsindira ibitego 44, atanga imipira 38 ivamo ibindi, yageranye na yo ku mikino ya nyuma ya Euro 2016 na 2022, atwara Igikombe cy’Isi cya 2018 ndetse na UEFA Nations League ya 2021.
Ibihe byiza Antoine Griezmann yagiriye mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!