Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mbonimpa yari amaze iminsi nta kibazo afite, gusa ku wa Kane w’iki cyumweru akaba yarabwiye abo bakorana ko yumva atameze neza ubwo bari bavuye ku kazi.
Nyuma yo gutaha, uyu mugore wari ushinzwe iterambere ry’Abagore akaba yarakomerejwe birangira ajyanywe kwa muganga kuri uyu wa Gatanu aho nyuma y’amasaha make, byaje gutangazwa ko yitabye Imana.
Mbonimpa Anne, ni we wari ushinzwe guhuza ibikorwa byose by’umukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2024 Djibouti yatsinzemo u Rwanda igitego 1-0.
Mbere yo kuza muri Ferwafa, yari umutoza wa APR WFC yatangiye urugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.
Uyu yanakiniye amakipe atandukanye arimo Bugesera WFC, Ruhango WFC na GS Remera Rukoma.
Asize umugabo n’umwana umwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!