Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi w’imyaka 36 yatangarije ikinyamakuru Clank Media, cyamubazaga ku birebana n’ubuzima bwe igihe azaba yararangije urugendo rwe nk’umukinnyi.
Di María umaze imyaka 20 ari umukinnyi wabigize umwuga, yamaze gusezera gukinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine, ariko akomeza gukinira Benfica yo muri Portugal.
Avuga ku hazaza he yagize ati “Ubu ndi gufata amasomo y’ubutoza, kuko nta wamenya. Kuva nagira imyaka 30 natangiye gukina ariko ntekereza byagutse bitandukanye na mbere.”
Yakomeje yagize ati"Ntabwo narebaga nk’umukinnyi gusa, ahubwo nk’uko n’abatoza bareba. Ndabizi gutoza si akazi koroshye kuko gakenera igihe bitandukanye n’umukinnyi, uranangiza imyitozo akitahira. Nimpagarika gukina rero, nzabanza nishimane n’umuryango wanjye, hanyuma ibyo gutoza na byo byakunda nkabijyamo.”
Di María yagize urugendo rwiza mu gihe yamaze akina, kuko yatwaranye na Argentine Igikombe cy’Isi cya 2022, Copa América mu 2021 na 2024, UEFA Champions League yatwaranye na Real Madrid mu mwaka w’imikino wa 2013/14 n’ibindi bitandukanye.
Usibye Benifica na Real Madrid, yakiniye andi makipe arimo Manchester United yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Juventus yo mu Butaliyani na Rosario Central yo mu gihugu cye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!