Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024, agaragaza amashusho akurikirwa n’amagambo agira ati “vuba aha tariki ya 8 Ukwakira 2024”.
Iniesta amaze amezi abiri nta kipe afite nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na Emirates Cultural and Sports Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uyu mugabo w’imyaka 40 yahisemo kudakomeza gushaka ikipe yakinira, ahubwo ahitamo kuva mu mupira w’amaguru dore ko imyaka irenga 20 amaze akina atari mike.
Yatangiye gukina umupira w’amaguru ahereye mu ikipe y’abato ya FC Barcelone mu 2000, ayimaramo imyaka ibiri mbere y’uko ajya mu nkuru mu 2002 ari na bwo yatangiye kumenyekana.
Muri FC Barcelone yavuyemo mu 2018, avamo ayitsindiye ibitego 35 mu mikino 442. Ni umukinnyi wari uzwiho gutanga imipira ivamo ibitego kuri bagenzi be ndetse no kuyobora amakipe yakiniye mu kibuga hagati.
Ari kumwe na FC Barcelone yatwaye ibikombe birimo ibya Shampiyona ya Espagne icyenda, ibya Copa del Rey bitandatu, ibya Supercopa de España bitanu, ibya UEFA Champions League bine, ibya UEFA Super Cup bibiri, iby’Igikombe cy’Isi cy’amakipe bitatu.
Aha yahavuye ajya muri Vissel Kobe yo mu Buyapani ayitwaramo shampiyona ya 2023, Emperor’s Cup mu 2019 ndetse na Japanese Super Cup mu 2020 mbere yo kujya muri Emirates Club.
Ikipe y’Igihugu ya Espagne na yo yayifashije gutwara Igikombe cy’Isi mu 2010 ndetse na Euro ya 2008 na 2012.
Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga ryamuhembye nk’umukinnyi mwiza inshuro icyenda, umukinnyi mwiza wa UEFA mu 2012 n’ibindi byinshi.
COMING SOON🔜8️⃣🔟2️⃣4️⃣ pic.twitter.com/H0eaSKkTwU
— Andrés Iniesta (@andresiniesta8) October 1, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!