André Schürrle wegukanye Igikombe cy’Isi, yasezeye kuri ruhago afite imyaka 29

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umudage, André Schürrle, wakiniye amakipe arimo Chelsea FC na Borussia Dortmund, yasezeye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 29 kubera ibibazo yahuraga nabyo.

Schürrle yemeje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Spiegel cyo mu Budage, kubera ibibazo yari atangiye guhura nabyo bifite aho bihuriye n’umwuga wo gukina.

Mu gihe gito yakinnyemo, ariko agahirwa, André Schürrle yakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi arimo Chelsea, Borussia Dortmund na Bayer Leverkusen.

Uyu mugabo w’imyaka 29 ni we watanze umupira wa nyuma wavuyemo igitego cyatsinzwe na Mario Götze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2014 cyegukanywe n’u Budage butsinze Argentine mu minota y’inyongera.

Schürrle yavuze ko gusezera ari “igitekerezo cyari kimaze iminsi.”

Yavuze ko yishimira ibihe yagize mu gihe yamaze akina umupira w’amaguru birimo no gusangira urwambariro rumwe na Didier Drogba n’abandi bakinnyi bakomeye.

André Schürrle yavuye muri Chelsea nyuma yo kutabona umwanya wo gukina uhagije muri iyi kipe yatozwaga na José Mourinho, yerekeza muri Wolfsburg.

Yayikiniye imikino 50, atsinda ibitego 10 mbere yo kwerekeza muri Borussia Dortmund yakiniraga kuva mu 2016, ariko akaba yarigeze gutizwa muri Fulham mu 2018.

Schürrle asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma y’uko intizanyo ye muri Spartak Moscow yari irangiye.

André Schürrle wakiniye amakipe arimo Chelsea, yasezeye gukina umupira w'amaguru afite imyaka 29 gusa
Muri Borussia Dortmund, André Schürrle yahatwariye igikombe cya DFB Pokal
Yagitwaye kandi muri Wolfsburg yagiyemo avuye muri Chelsea
André Schürrle ateruye Igikombe cy'Isi igihugu cye cyegukanye mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .