00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amnesty International yaburiye FIFA yemereye Arabie Saoudite kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 November 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amnesty International) wagiriye inama Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yo guhagarika gahunda yo guha Arabie Saoudite kuzakira Igikombe cy’Isi cya 2034, kugeza ishyizeho amavugurura mu ngingo nkuru zirengera uburenganzira bwa muntu.

Ku wa Mbere, Amnesty International n’Ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu muri siporo (SRA) byashyize hanze raporo igaragaza ibibazo bikikije ubusabe bwa Arabie Saoudite yifuza kwakira Igikombe cy’Isi mu 2034.

Iyi raporo yasabye kandi ko habaho kwita ku burenganzira bwa muntu ku bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2030 kizakirwa na Espagne ifatanyije na Portugal na Maroc.

Mu kwezi gutaha ni bwo FIFA izatangaza ibihugu bizakira Igikombe cy’Isi mu 2030 na 2034, ndetse amarushanwa yombi yagiye atangwaho ubusabe bumwe gusa.

Nka kimwe mu bigize ubusabe bwo kwakira irushanwa, FIFA ivuga ko ibihugu biba bisabwa “kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga”, ariko raporo ya Amnesty International iheruka isoza ivuga ko “nta busabe bugaragaza mu buryo bukwiye uburyo bujujuje ibisabwa na FIFA mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Ikomeza igira iti “Mu gihe hakenewe izindi ngamba mu kurengera uburenganzira bwa muntu ku irushanwa ryo mu 2030, ingaruka zikomeye ziri hejuru muri Arabie Saoudite ku buryo FIFA yagahagaritse ubusabe bwo kwakira irushanwa rya 2034 kugeza hari amavugurura akomeye ashyizweho.”

FIFA yabwiye ikinyamakuru CNN ko “izagaragaza raporo yashingiweho mu kwemeza ubusabe” ku marushanwa yombi yo mu 2030 na 2034, mbere y’inama yayo izaba ku wa 11 Ukuboza 2024.

Nyuma yo gushora imari mu marushanwa menshi ya siporo, Arabie Saoudite yagaragaje na gahunda yo kwakira Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru mu 2034.

Iki gihugu gifite imishinga yo kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo kubaka cyangwa kuvugurura stade 11 n’ibyumba bya hoteli bishya bigera ku bihumbi 185 nk’uko byagaragajwe na raporo ya Amnesty International.

Ku rubuga rwa internet rwasabiweho Igikombe cy’Isi cya 2034, Arabie Saoudite yavuze ko “yakurikije ibisabwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndetse yagendeye ku bunararibonye yakuye mu Bwami bw’u Bwongereza n’ahandi”.

Umuyobozi ushinzwe Uburenganzira bw’Abakozi muri Amnesty International, Steve Cockburn, yavuze ko gahunda ziteganywa n’ibihugu bizakira amarushanwa “zizasaba umubare munini w’abakozi b’abimukira” kandi “nta bushake buhari bwo kuvugurura uburyo bafatwamo, umushahara uciriritse uhabwa abatari abenegihugu n’uburyo bwo kwirinda impfu bahura na zo mu kazi.”

Amnesty International igaragaza ko “abafana bazahura n’ivangura, abatuye bazimurwa ku gahato, abimukira bazakoreshwa birenze urugero ndetse benshi bazapfa. FIFA igomba guhagarika uburyo bwo kwemeza abazakira amarushanwa kugeza hashyizweho ingamba zikwiye zo kurengera uburenganzira bwa muntu kugira ngo bitazaba bibi kurushaho.”

Kuryamana kw’abahuje ibitsina ntikwemewe n’amategeko ya Arabie Saoudite nubwo mu mwaka ushize, ubwami bw’iki gihugu bwavuze ko buhaye ikaze ba mukerarugendo bari muri icyo cyiciro.

Indi nkuru wasoma: Ntabwo ibyo byancira ishati- Bin Salman ku bamushinja gukoresha siporo ahisha amabi akora

Arabie Saoudite ni cyo gihugu rukumbi cyasabye kwakira Igikombe cy'Isi cya ruhago mu 2034
Amnesty International yasabye FIFA kubanza gusaba Arabie Saoudite gukora amavugurura ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, yashyigikiye igihugu cye mu busabe bwo kwakira Igikombe cy'Isi cya 2034

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .