Ambasaderi wa Israël yahaye ibikoresho bya Siporo abana bo muri Dream Team FA (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, yashyikirije ibikoresho bya siporo birimo imyambaro yo gukinana n’imipira abana bigira umupira mu kigo cya Dream Team Football Academy.

Iki gikorwa cyabereye ku kibuga cya IPRC Kicukiro, cyari kitabiriwe n’abana bari kumwe n’abatoza babo mu byiciro byose uhereye ku myaka itatu kugeza kuri 18.

Ibikoresho yabahaye birimo imyenda yo gukinana (jersey 48) iri mu mabara ane atandukanye n’imipira 30 yo gukina ku bakiri bato bafite hagati y’imyaka itandatu na 15.

Ambasaderi wa Israël, Ron Adam, yishimiye aba bana bo muri Dream Team FA, abizeza kuzabazanira abatoza baturutse muri Israël bakabafasha kugira ubumenyi bwisumbuye nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Byari byiza, nishimiye ibyo abana bakora kandi ndizera ko bizabafasha kuzamura ubuhanga bwabo ndetse bikongera n’imikoranira mu gihe kiri imbere. Tuzashaka abatoza, dushake amahugurwa abafasha gutera imbere.”

Yakomeje avuga ko intego y’iki gikorwa ari uguhuza abantu ndetse birashoboka ko binyuze muri ubu bufatanye hari igihe u Rwanda rushobora kuzakina umukino wa gicuti na Israël.

Ati “Ntabwo ari igitekerezo cyanjye kuko tubikora mu bihugu byinshi, nasabye ko bakora imyambaro na hano tukayitanga. Ni uguhuza abantu, ni ukuzamura umubano w’ibihugu byombi. Ntawamenya mu gihe kiri imbere hashobora kuzabaho umukino uzahuza Israël n’u Rwanda.”

Ineza Divine w’imyaka 14, umwe mu bana bigira umupira muri Dream Team FA ndetse akaba ari we mukobwa rukumbi uri muri iri shuri rya ruhago, yavuze ko kuba babonye ko hari ababashyigikiye, bibahaye imbaraga.

Ati “Nifuza kuzakina umupira w’amaguru ku rwego rwisumbuye. Kuba duhawe ibi bikoresho nabyakiriye neza kuko ibyo aduhaye bizadufasha kujya twitoza neza. Kuba hari abantu badushyigikiye mu byo dukora kandi bashaka ko tuzamura impano yacu, biradutera imbaraga.”

Perezida wa Dream Team FA, Kayisire Jacques, yavuze ko ibi bikoresho bahawe na Ambasaderi wa Israël bifasha abana kugira urukundo rwo gukina umupira.

Ati “Ni igikorwa kidushimishije cyane kuko kirafasha abana gukomeza kugira urukundo rwo kwiga uwo mupira kandi bafite n’ibikoresho byabugenewe. Iyi myambaro bazajya bayikoresha nko mu gihe twagize imikino ya gicuti cyangwa amarushanwa.”

“Harimo kurebwa n’uburyo twakwagura maze Leta ya Israël ikaba yadufasha no mu bintu bya tekiniki birimo guhugura abatoza, kugirana ubucuti na Academy zo muri Israël, bikatwongerera ubumenyi.”

Dream Team Football Academy ibarizwamo abana bagera kuri 170, imaze imyaka 10 yigisha abakiri bato umupira w’amaguru ndetse yazamukiyemo abakinnyi benshi batandukanye barimo Mugisha Gilbert ukinira Rayon Sports na Ishimwe Kevin wa APR FC.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, yishimiye kubona abana bo muri Dream Team FA bakina
Ambasaderi Ron Adam ashyikiriza Umuyobozi wa Dream Team FA, Kayisire Jacques, imyambaro yahawe abana
Kayisire Jacques yereka Ambasaderi Ron Adam abagize Dream Team FA
Ineza Divine ukunda Messi, yasabye Ambasaderi Ron Adam ko yamuha nimero 10
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, ashyikiriza abana bo muri Dream Team FA ibikoresho yabazaniye
Ambasaderi Ron Adam afata ifoto hamwe n'abana, abatoza n'abayobozi ba Dream Team FA
Ambasaderi Ron Adam ateze amatwi abana n'abatoza bamugezagaho ibyifuzo bitandukanye no kumushimira
Umuyobozi wa Dream Team FA, Kayisire Jacques, avuga ko imyambaro yahawe abana izatuma barushaho gukunda umupira w'amaguru

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza