Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani yasuye Rayon Sports yitegura Al-Hilal Club (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2019 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yasuye ikipe ya Rayon Sports yitegura guhura na Al-Hilal Club mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba kuri iki Cyumweru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo abagize Ambasade y’u Rwanda muri Sudani basuye Rayon Sports, aho baganirije abakinnyi, babaha ikaze mbere y’uko bakina umukino uzaba ejo ku Cyumweru.

Ambasaderi Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yasabye Rayon Sports kuzatsinda uyu mukino, ikerekana ko u Rwanda ruhora ari urwa mbere muri byose.

Ati” Icya mbere twabahaye ikaze muri iki gihugu cyane ko bari babanje gutinya kuhaza. Ubundi butumwa tubahye ni uko bakomeza kuduhesha umwanya dusanzweho kuko barabizi ko turi igihugu gikomeye muri byose. Twababwiye ko turi kumwe na bo, turabashigikiye.”

Kuba Rayon Sports yari yabanje kugira impungenge z’umutekano wo muri Sudani, ikandikira CAF isaba ko wabera ahandi, Maj. Shyaka yayimaze izi mpungenge avuga ko nta kibazo cy’umutekano muke izagira.

Ati” Nabamara impungenge ko nta bibazo by’umutekano bashobora kugira tukiri hano muri Sudani. Ibyo mwasomye mu binyamakuru, hari ibindi bintu byarimo bibera hano navuga ko ari ibya politike ntabwo navuga ko ari ibyari gutuma abakina badashobora kujya mu kibuga ngo bakine.”

Rayon Sports yageze muri Sudani kuri uyu wa Gatanu, aho yakoze imyitozo ya mbere yabereye kuri Khartoum Stadium nimugoroba.

Kuri uyu wa Gatandatu saa 19:30 ni bwo Rayon Sports ikora imyitozo ya nyuma kuri Al-Hilal Stadium izakiniraho kuri iki Cyumweru saa 19:30.

Umukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rutahizamu Bizimana Yannick ni umwe mu bategerejweho umusaruro ejo
Rayon Sports iri muri Sudani aho yiteguye guhura na Al-Hilal Club kuri iki Cyumweru
Ambasaderi Maj. Shyaka Ismael Kajugiro yasuye Rayon Sports ayisaba kuzitwara neza muri uyu mukino
Abakinnyi barimo Rugwiro basezeranyije Ambasaderi w'u Rwanda muri Sudani kuzitwara neza
Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste ni we uzatoza uyu mukino
Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yashimiye Ambasade y'u Rwanda avuga ko biteye imbaraga abakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza