Ambasaderi CG Dan Munyuza yabivuze ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo yari yasuye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ku myitozo ya nyuma yakoreye kuri Stade 30 June iberaho umukino.
Ati “Abakinnyi nababwiraga ko twishimiye ko baje gukinira muri iki gihugu cya Misiri kandi ko tubari inyuma, tubashyigikiye kandi ko intsinzi yabo ari intsinzi y’igihugu cyacu, ari intsinzi y’Abanyarwanda, iy’abafana ba APR FC muri rusange”.
Yakomeje avuga ko urebye uko APR FC yakinnye umukino ubanza, kubona intsinzi no kuri uyu wa Gatandatu bishoboka.
Yagaragaje ko nubwo mu Misiri nta Banyarwanda benshi babayo, n’abahari bakaba bari kure ya Cairo, ariko hari abajya gushyigikira APR FC ku mukino.
Yongeyeho ati “Urebye ukuntu umukino w’i Kigali wagenze biduha icyizere ko nibatanga ibyo bafite byose bagakina neza barabona intsinzi. Twese turi nka 142, abenshi ni abanyeshuri bari kure ya Cairo, ariko abari hano twese tuzaba duhari, dufana ikipe yacu APR FC.”
Muri uyu mukino utangira saa Mbiri z’umugoroba, APR FC irakina isabwa gutsinda. Umukino ubanza wabereye i Kigali mu cyumweru gishize, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ubwo amakipe yombi aheruka guhurira kuri iki kibuga mu 2023, Pyramids FC yanyagiye APR FC ibitego 6-1, na bwo muri iri jonjora rya nyuma ribanziriza amatsinda ya CAF Champions League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!