Ni nyuma y’umukino w’Umunsi wa Gatandatu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, wabereye mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’, mu ijoro ryo ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Yari amateka akomeye cyane u Rwanda rukoze kuko ari ubwa mbere rubashije gukura amanota atatu kuri Nigeria, noneho rukabikorera imbere y’abakunzi bayo mu mujyi wa Uyo aho utasanga Abanyarwanda muri mbarwa bahatuye.
Umukino ukirangira, Amb. Bazivamo yibukije abakinnyi ibyo yari yababwiye kandi abashimira ku mbaraga n’ubushake bagaragaje, bakegukana umukino.
Ati “Mwakoze, sitwaraye twabivuze? Ahari ishyaka, ahari ubushake no gukorana, mwakoze. Twishimiye umukino mumaze gukina. Twanze kugira ngo ntituve ku kibuga tutababonye, ariko ndatekereza ko turi muri hoteli imwe twongera guhura.”
“Mwakoze cyane, buri wese akomeze ashimire mugenzi we, kandi mukomereze aho.”
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze Nigeria ibitego 2-1, ariko itakaza amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika kuko Libya yananiwe gutsinda Bénin mu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!