Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ni bwo Amb. Bazivamo yasuye abakinnyi kuri Godswill Akpabio International Stadium, aho amakipe yombi aza guhurira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024.
Nyuma y’imyitozo, yavuze ko mu Mujyi wa Uyo, nta Banyarwanda bahari ku buryo Amavubi yakwizera abafana benshi.
Ati “Muri rusange Nigeria ituwemo n’Abanyarwanda bake kandi n’abahari batuye mu Mijyi ya Lagos, Abuja cyangwa Maiduguri, hano nta Banyarwanda bahari.”
“Icyo navuga ni uko Abanyarwanda bagomba kugira icyizere kuko tugifite amahirwe [...]
Njye ndumva mfite icyizere kandi n’abakinnyi bari mu bihe byiza. Ntekereza ko bigenda neza.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Bizimana Djihad, yavuze ko bafite impamvu yo gukora cyane bagacyura amanota atatu. Ati “Ubu noneho dufite icyo turi guharanira, ibyo bizadutera ingabo mu bitugu tubashe kuba twatsinda uyu mukino, ariko habayeho gutsindwa kwa Bénin.”
Muri uyu mukino, birasaba ko Nigeria itsindwa na Bénin igatakaza umukino wayo na Libya kugira ngo u Rwanda rubone itike y’Igikombe cya Afurika ruherukamo mu myaka 20 ishize.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!