Ngendahimana Eric yinjiye mu kibuga ku munota wa 74, asimbuye Kalisa Rachid wongeye kugaragaza ko afite imvune.
Bisa n’ibyatunguye uwafataga amashusho y’umukino kuri Canal + iri kwerekana iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo muri Afurika.
Yakuruye nimero yari mu mugongo wa Ngendahimana Eric, yerekana nimero 25, ndetse akurura no ku ikabutura, yerekana nimero 24.
Byagenze gute kugira ngo uyu mukinnyi yambare nomero zibusanyije?
Ubusanzwe, nibura isaha imwe n’igice mbere y’umukino, ikipe igera ku kibuga, abashinzwe ibikoresho (Kit Manager) bagategura imyambaro abakinnyi baza kwambara haba mu kwishyushya cyangwa mu gihe cy’umukino. Ku ruhande rw’u Rwanda, aka kazi gafitwe na Baziki Pierre na Munyaneza Jacques (Rujugiro).
Mu myambaro bari bateguye, nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe hanze n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mbere y’umukino, hari imipira y’umuhondo yo kwishyushyanya ndetse n’ubururu bwo kuza gukinisha.
Kuri Ngendahimana Eric, ubwo hatangazwaga nimero abakinnyi bazambara, yahawe nimero 25, akaba ari na yo yanditseho izina rye mu gihe nimero 24 yahawe Niyomugabo Claude.
Ku myambaro yateguwe ku mukino wa Maroc, ababishinzwe mu Amavubi, bateguye umupira wa nimero 25 n’ikabutura ya nimero 24, ari byo Ngendahimana yambaye akajya mu kibuga.
Aya makosa y’imyambaro yatumye Amavubi yongera kuba igitaramo
Nta cyumweru cyari gishize Ikipe y’Igihugu igarutsweho n’abatari bake nyuma yo kugaragaza umwambaro izaserukana muri CHAN 2020 bikagaragara ko ari uwo isanganywe ndetse n’imyambaro y’abanyezamu ikaba yaranditsweho habanje gusibwa ijambo ‘RWANDA’ mu mugongo.
Kuri iyi nshuro, hibajijwe uburyo Ngendahimana Eric yambaye imyambaro ibusanye kugeza ubwo agiye mu kibuga. Hari ababihuje no kuba FERWAFA iherutse gutanga ikirego muri RIB ko hari imyambaro yibwe.
Uwitwa Pacifique Muza, yagize ati “Nashaka kubaza KIT MANAGER uburyo umukinnyi ajya gukina agahabwa imyenda itandukanye nimero ubwo yarebaga hehe?”
Uwihirwe Doddy yavuze ku butumwa bwa Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, washimiye Amavubi uko yitwaye, amubaza ati “Nyakubahwa Minisitiri, ikipe y’igihugu mubona ariyo gukinirwaho kano kageni??”
Uwitwa Joachim Kadhaffi we yagize ati “Iyo udashoboye ntuba ushoboye. FERWAFA mugaragaje ko ubushobozi bwanyu buri hafi ya ntabwo na staff y’Amavubi mutinyuka gusebya igihugu mu ruhando mpuzamahanga imbere ya televiziyo zikomeye ku Isi. Mwagakwiye kugera i Kigali mwamaze kwegura kuko aya ni amahano.”
Hari abahise bafata ifoto ya Ngendahimana Eric ari mu kibuga, bayihuza n’iy’umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, Rigoga Ruth, uri muri Cameroun, yambaye nimero 24, bavuga ko umupira uyu mukinnyi yakabaye yambaye ari we wawutwaye.
Gusa, umwambaro uyu munyamakuru yari yambaye, mu mugongo wari wanditseho RWANDA (ni uw’abafana) mu gihe iy’abakinnyi iba yanditseho amazina.
Ikindi cyagarutsweho ku myambarire y’Amavubi, ni umwambaro w’imbere wa myugariro Omborenga Fitina, utari ujyanye n’imyambaro y’ikipe y’Igihugu cyangwa indi isanzwe yambarwa n’abakinnyi mu kibuga.
Habumugisha Théoneste yagize ati “Kwizera, ubuse urashakako na kola ( nako ka kenda k’imbere) ka Omborenga na ko tukabaza Rigoga Ruth kweri? Amavubi yacu yamamaye. Umva ko bavuga ngo iki, yatwitse arangije arimanukira. Kuri uyu mukino nta mikino yari afite mu bijyanye no kwambara.”
Ingingo ya 50 n’iya 71 z’amategeko y’irushanwa rya CHAN avuga ko ibijyanye n’imyambaro bigomba gukurikiza amategeko ya CAF yerekeye imyambarire n’ibikoresho, akaba ari nayo agena uko buri kipe yambara, ibijyanye no nimero, amazina, amabara n’ibindi birango.
Ndasetse! pic.twitter.com/Mp8QCUMvY7
— Ismail Nsengiyumva🇷🇼🗯 (@ismail_rwanda) January 23, 2021
Ndebera iyo boxer nayo umwenda ikozemo urakebana😂 pic.twitter.com/DACk2dg6FJ
— ngabo rodney (@NgaboRodney) January 22, 2021
Nashaka kubaza KIT MANAGER uburyi umukinnyi ajya gukina agahabwa imyenda itandukanye numero ubwo yarebaga hehe??
— M. P Kharid (@PacifiqueMuza) January 22, 2021
Nyakubahwa ministri ikipe y’igihugu mubona ariyo gukinirwaho kano kageni?? pic.twitter.com/3FuX0f9g59
— doddy uwihirwe (@UwihirweDoddy) January 22, 2021
@Muzungu4 ubuse urashakako na Cola ( nako kakenda kimbere ) ka @omborenga nako tukabaza @rigogaruth kweri ? Amavubi yacu yamamaye unvako bavuga ngwiki yatwitse arangije arimanukira kuriyi match ntamikino yarafite mubijyanye nokwambara @FERWAFA @MuhaweJayP
— Theoneste Habumugisha (@Habumugishath18) January 22, 2021
😂😂😂😂ariko sha wamvanye mu ntambwe 18
Kandi ubu wasanga utagira Jersey y'Amavubi ukaba unzanye
Aka nakaguze urya inyama sha 😂😂— Rigoga Ruth (@rigogaruth) January 22, 2021
Iyo udashoboye ntuba ushoboye @FERWAFA mugaragaje ko ubushobozi bwanyu buri hafi ya ntabwo na staff y'amavubi mutinyuka gusebya igihugu mu ruhando mpuzamahanga imbere ya television zikomeye ku isi.
Mwagukwiye kugera I Kgli mwamaze kwegura kuko Aya Ni amahano @RwandaLocalGov— Joachim Kadhafi (@jokafa3) January 23, 2021
Indagu z’ikipe ziti numero muyihe @rigogaruth 🙆🏻♀️@PKamasa @nkotanyidamas @JanvierPopote @RUSAROClever ntamakuru yibi mwamdusha? pic.twitter.com/n6smB826n4
— Ngabo (@Rukotana_Ngabo) January 23, 2021





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!