Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 7 Nzeri 2024 ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.
Ugamije guha umwanya abakinnyi batabashije gukina ku mukino uheruka wa Libya, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 no gukomeza gukarishya ikipe muri rusange.
Police FC ni imwe mu makipe afite imyitozo myinshi kuko yatangiye kwitegura umwaka w’imikino kare kubera CAF Confederations Cup yaje gusezererwamo na CS Constantine yo muri Algeria.
Umutoza wa Amavubi, Frank Spittler, aherutse kongeremo Niyibizi Ramadhan aho yasimbuye Dushimimana Olivier ‘Muzungu’.
U Rwanda ruzakira Nigeria ku wa Kabiri, tariki 10 Nzeri 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro, mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 2000 Frw, 3000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP, 50.000 Frw muri Business Suites na miliyoni muri Sky Box.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!