Amavubi akaba nyuma yo gukomeza ategereje ikipe bazahura mu cyiciro gikurikira, izava hagati ya Sudani y’epfo na Kenya. Umukino ubanza Sudani yari yatsinze Kenya 2-0, aho umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera muri Uganda ku Cyumweru tariki 3 Ugushyingo 2024.
Ikipe izakomeza muri izi zombi ni yo izakira umukino ubanza hagati ya tariki 20 na 22 Ukuboza bivuze ko Amavubi afite amahirwe yo kwakira umukino wo kwishyura uzakinwa nyuma y’icyumweru kimwe.
Bitandukanye no mu myaka yashize, ikipe y’umutoza Torsten ikaba ishobora no gusezerera imwe muri izi kipe ariko ntiyerekeze muri CHAN bitewe n’amategeko mashya yashyizweho mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Gutsindwa na Djibouti mu mukino ubanza bishobora kuzakora ku Rwanda
Ubwo tombola y’amajonjora ya CHAN 2024 yakorwaga, akarere ka CECAFA u Rwanda ruherereyemo kahawe umwanya umwe wonyine wo guhatanira, wiyongera ku bihugu bya Tanzania, Uganda na Kenya bizakira iri rushanwa.
Kugeza ubu, ntawe uzi ikizashingirwaho ngo hemezwe ikipe iziyongera kuri ibi bihugu, ariko CAF yatangaje ko hazarebwa igihugu kindi kizaba kitwaye neza mu mikino y’amajonjora.
Uramutse ukoze imibare aka kanya, u Burundi na Ethiopia ni zo wasanga zihagaze neza kuko zatsinze imikino yazo yombi kuri mpaga, kuko ibihugu bya Eritrea na Somalia bagombaga guhura byikuye mu irushanwa.
Mu cyiciro gikurikira, u Burundi buzahura na Uganda, mu gihe Ethiopia izahura n’izatsinda hagati ya Sudani na Tanzania, aho umukino ubanza Sudani yari yatsindiye iwayo igitego 1-0.
Sudani iramutse ikomeje, mu mukino wayo na Ethiopia hagize itsinda imikino yombi byaba bivuze ko ari yo izahagararira aka karere, kuko yaba ifite intsinzi 4 kuri 4 mu mikino yose yakinnye.
Amavubi kugeza ubu yo amaze gutakaza umukino umwe muri ine azakina, gusa bikaba biyasaba kwitwara neza mu mikino yo mu Ukuboza, ubundi agasenga ngo ibihugu bizakira iyi mikino bya Uganda na Tanzania byitware neza mu majonjora ya kabiri.
Iri hurizo ariko CAF yashyizemo amakipe yo mu karere rikaba ryaranenzwe cyane n’abakurikiranira hafi imikino, ahibajijwe impamvu ibihugu bizakira irushanwa babishyize mu mikino y’amajonjora kandi izakinwa mu buryo bwo gukuranwamo, aho byari kugira ireme iyo biba ari ugukinira mu matsinda.
Umwe mu bayobozi ba Ferwafa waganiriye na IGIHE nyuma y’umukino wa Djibouti, yatubwiye ko yahamya ko kugeza ubu na CAF itazi uko izabigenza ngo ibone ikipe ya kane izahagararira CECAFA gusa ko bazakora ibishoboka ngo iyo kipe ibe Amavubi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!