00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yijeje kwitwara neza imbere ya Sudani y’Epfo

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 December 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yijeje Abanyarwanda kwitwara neza imbere ya Sudani y’Epfo barahanganira mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).

Uyu mukino uteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024 saa Cyenda z’i Kigali.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Jimmy Mulisa yatangaje ko Sudani y’Epfo bayifiteho amakuru abafasha kwitwara neza.

Yagize ati “Turifuza gukina uyu mukino nk’uwa nyuma kugira ngo twirinde igututu. Umupira w’iki gihe ni amakuru agufasha gutegura uwo muhanganye, twaganiriye n’umutoza Cassa Mbungo n’andi twakuye kuri interineti. Ni ikipe ifite icyizere iheruka gutsindira imikino itatu kuri iki kibuga ariko irakinika.”

Mulisa yakomeje avuga ko kubura itike yo kwerekeza muri iri rushanwa cyaba ari igisebo ku Rwanda.

Ati “Tumaze iminsi turimo kwitwara neza rero kubura muri iri rushanwa cyaba ari ikimwaro. Abakinnyi barabizi ko ryashyiriweho abakina iwabo rero bazi agaciro karyo.”

Kapiteni Muhire Kevin nawe yunze mu ry’umutoza avuga ko umwuka ari mwiza mu ikipe kandi biteguye kwitwara neza bagashimisha Abanyarwanda.

U Rwanda rurakina uyu mukino rudafite myugariro Byiringiro Gilbert ufite ikibazo cy’imvune mu gihe abandi bose bameze neza.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 28 Ukuboza 2024 saa Kumi n’Ebyiri kuri Stade Amahoro.

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Jimmy Mulisa, yatangaje ko amakuru bifuza kuri Sudani y'Epfo yose bayafite bityo abafasha kwitwara neza
Amavubi yahize kwitwara neza imbere ya Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .