Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, ndetse amakipe yombi akaba ageze kure yitegura kugira ngo ahangane.
Ku ruhande rw’Amavubi yifuza ko Abanyarwanda bose bajya kuyishyigikira kuko ari umukino ukenewe cyane kandi na bo biteguye gutanga byose nk’uko Kapiteni wayo, Bizimana Djihad, yabyemereye itangazamakuru, mu kiganiro cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri.
Ati “Umupira wabaye umwe, amazina ntagikora cyane. Tuzagenda tugiye gushaka umusaruro mwiza. Ukurikije ikipe dufite, twizeye ko bizagenda neza [...]. Ku mukino wa mbere [muri Stade Amahoro] tugomba gukora ibishoboka ngo umusaruro ube mwiza.”
“Ejo tuzanga 120% cyangwa 150%. Bazaze kudushyigikira ari benshi ntabwo bazasubira mu rugo bicuza ko baje.”
Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Torsten Frank Spittler, yavuze ko azi neza ikipe bazahura na yo ariko nta kabuza biteguye kwitwara neza.
Ati “Tugiye gukina na ba rutahizamu beza ku Isi, buri kipe yakwifuza kugira, bizaterwa n’uko tuzinjira mu kibuga ariko twizeye kwitwara neza ejo. Nizeye ko no ku mukino w’ikipe ikomeye muzabona ibyo nabigishije [abakinnyi].”
Umukino wa Super Eagles ndetse n’Amavubi uzabera i Remera kuri Stade Amahoro, saa Cyenda z’amanywa.
Nigeria ihagaze neza kuko mbere yo kuza mu i Kigali yabanje gutsinda umukino ubanza wa Benin ikawinjizaho ibitego 3-0, mu gihe u Rwanda rwanganyije na Libya igitego 1-1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!