Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yerekeje muri Cap-vert, aho yagiye gukina umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.

Amavubi yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Mbere saa moya za mu gitondo n’indege yihariye ya RwandAir.

Ikipe y’Igihugu yahagurukanye n’abakinnyi 21 batarimo Mukunzi Yannick ukina muri Suède na Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi, bazahurira muri Cap-Vert, irakora urugendo rw’amasaha umunani, aho nyuma y’amasaha ane ihagarara isaha imwe i Cotonou muri Bénin kugira ngo indege itaza kugira ikibazo cy’amavuta.

Amavubi agiye gukina uyu mukino uzaba ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo nyuma y’ukwezi kumwe ahamagawe, ariko akaba atarigeze akina umukino n’umwe wa gicuti waba uw’imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.

Cap-Vert bizahura, yo yakinnye imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti mu kwezi gushize, aho yatsinze Andorra ibitego 2-1, igatsindwa na Guinée 2-1.

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko bagowe n’igihe kidahagagije cyo kwitegura, ariko yizeye ko abakinnyi be bazitwara neza.

Ati “Navuga ko umwiherero utagenze neza cyane, ariko na none ntabwo wagenze nabi. Umuntu yakwishimira urwego bariho nubwo tutaragera ku 100%. Abakinnyi twatoranyije turizera ko bazahagararira abandi neza n’Igihugu muri rusange.”

Ku ruhande rwa Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, we yavuze ko bagiye gushaka intsinzi muri Cap-Vert, ariko nibyanga bazakora ku buryo batahana inota rimwe rizabafasha gutegura umukino uzakurikiraho.

Nyuma yo gukina na Cap-Vert ku wa Kane, amakipe yombi azahura kandi mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Abakinnyi 23 b’Amavubi bagiye muri Cap-Vert:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Suède), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, mu Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, mu Bugereki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).

Ubwo Amavubi yageraga mu kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe saa kumi n'ebyiri
Myugariro Rugwiro Hervé wari wabanje kugorwa no kubona pasiporo, yajyanye n'abandi
Kapiteni w'Amavubi, Niyonzima Haruna, na bagenzi be, bafashe urugendo rwekereza muri Cap-Vert mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere
Mutsinzi Ange (iburyo), Omborenga Fitina (hagati) na Niyonzima Ally (ibumoso) ni bamwe mu bakinnyi 21 Amavubi yahagurukanye
Ikipe y'Igihugu yagiye n'indege yihariye ya RwandAir
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi batwaye bazahagararira neza igihugu
Ikipe y'Igihugu yaherekejwe n'abanyamakuru umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .