Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bari muri 31 bahamagawe, ni bo batangiranye umwiherero n’Amavubi mu gihe abakina hanze bazitabira mu gihe giteganywa na FIFA.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Ikipe y’Igihugu yapimwe COVID-19 mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kuri Petit Stade Amahoro, yerekeza i Nyamata mu gihe igitegereje ibisubizo.
Nyuma yo gupimwa Covid-19, abagize ikipe bose berekeje kuri La Palisse Hotel aho bagomba kuba bari mu gihe bategereje ibisubizo by'ibizamini bakorewe.
Imyitozo izatangira kuri uyu wa mbere kuri Stade ya Kigali. pic.twitter.com/xZx7phpKO9
— Rwanda FA (@FERWAFA) March 7, 2021
U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.
Imyitozo izatangira ku wa Mbere tariki 8 Werurwe, ikazajya ibera kuri Stade ya Kigali ndetse no kuri Stade Amahoro. Amavubi azajya akora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi.
Mu bakinnyi batitabajwe kuri iyi nshuro harimo Bizimana Djihad wa Waasland- Beveren mu Bubiligi ariko umaze igihe adakina ndetse na Kevin Monnet-Paquet wa Saint- Etienne mu Bufaransa n’ubu bitaramenyekana niba koko azigera akinira u Rwanda.
Niyonzima Ally ufite ikarita itukura yabonye ku mukino uheruka wa Cap-Vert na Tuyisenge Jacques wavunikiye muri CHAN 2020, na bo ntibahamagawe.
Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri ndetse rurasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye ngo rwiyongerere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.
Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe
Abanyezamu
- Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
- Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
- Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
- Yves Kimenyi (Kiyovu SC)
Ba myugariro
- Ange Mutsinzi (APR FC)
- Fitina Omborenga (APR FC)
- Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
- Emery Bayisenge (AS Kigali)
- Thierry Manzi (APR FC)
- Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
- Faustin Usengimana (Police FC)
- Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
- Eric Rutanga (Police FC)
- Emmanuel Imanishimwe (APR FC)
Abo hagati
- Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
- Olivier Niyonzima (APR FC)
- Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
- Bosco Ruboneka (APR FC)
- Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
- Djabel Manishimwe (APR FC)
- Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
- Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
- Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
- Eric Ngendahimana (Police FC)
Abataha izamu
- Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
- Meddie Kagere (Simba SC)
- Dominique Savio Nshuti (Police FC)
- Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
- Lague Byiringiro (APR FC)
- Danny Usengimana (APR FC)
- Osée Iyabivuze (Police FC)








Amafoto: FERWAFA
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!