Mapinduzi Cup ni irushanwa ryashyizweho na Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar mu 1998.
Rigamije kwizihiza impinduramatwara y’iki gihugu ubwo cyabonaga ubwigenge mu 1964 kibukuye mu maboko y’ubwami bw’Abarabu baje bayoboraga iki kirwa cyari kigizwe n’umubare munini w’abirabura.
Mu 2023, irushanwa ryabaye ryahuje amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba arimo APR FC yo mu Rwanda, yatsindiwe muri ½ kuri penaliti.
Kuri iyi nshuro, abategura iri rushanwa bahisemo gutumira amakipe y’ibihugu kugira ngo rifashe Tanzania, Uganda na Kenya kwitegura neza Shampiyona Nyafurika y’Abakina imbere mu bihugu (CHAN 2024).
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu makipe yatumiwe muri Mapunduzi Cup iteganyijwe tariki 3-13 Mutama 2024 harimo n’u Rwanda.
Ibindi bihugu ni Kenya, Tanzania, Burkina Faso, u Burundi, Uganda na Zanzibar.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ’Camarade’, yemereye IGIHE ko bakiriye ubutumire bwo kwitabira Mapinduzi Cup, ariko batari bafite iri rushanwa muri gahunda.
Yongeyeho ko abatoza b’Ikipe y’Igihugu baba bafite gahunda zabo bapanze, hakiyongeraho no kuba u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kuba rwakina CHAN 2024.
Ati "Turindiriye ko CAF yemeza ibijyanye na CHAN kugira ngo tubwire umutoza [kuko ni we wemeza niba byaba byiza gukina irushanwa]."
Byari byitezwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yemeza burundu ibihugu bizakina CHAN 2024, kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2025.
U Rwanda rwitwaye neza mu ijonjora rya nyuma, rusezerera Sudani y’Epfo hifashishijwe itegeko ry’igitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino ibiri.
Irushanwa rishobora gutuma Shampiyona ihagarara
Mu gihe byari biteganyijwe ko imikino ibanza ya Shampiyona izarangira ku wa 12 Mutarama 2025, kwitabira Mapinduzi Cup kw’Ikipe y’Igihugu bishobora gutuma imikino yongera gusubikwa.
Kuri ubu, hari amakipe yashoje imikino ibanza, ariko hari andi asigaje imikino ibiri cyangwa itatu ngo igice kibanza kirangire.
Ukurikije ingengabihe ya Shampiyona yari yatangajwe mbere, hashobora guhinduka amatariki y’iminsi yayo itandatu kuko n’irushanwa rya CHAN 2024 ritari ryateganyijwe.
Imikino yo kwishyura yagombaga gutangira ku wa 17 Mutarama 2025 mu gihe ukwezi kwa Gashyantare kwari kurangirana n’Umunsi wa 21.
Muri aya mezi abiri abanza y’umwaka mushya, hari hateganyijwe kandi n’imikino y’Igikombe cy’Amahoro aho ijonjora ryacyo rya kabiri rizakinwa tariki ya 15 n’iya 22 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!