Ni mu mikino y’Umunsi wa Gatandatu mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, wabereye mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’.
Amavubi yatangiye ashaka guhererekanya neza mu kibuga hagati, ariko nyuma y’iminota 15 atangira kwifashisha ipande za Dushimimana Olivier na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 18 ni bwo u Rwanda rwageze imbere y’izamu rugerageza gushaka igitego binyuze muri koruneri, ariko Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ananirwa kuwutera mu izamu, Bruno Onyemaechi awukuraho.
Nigeria yageze aho yongera imbaraga mu kibuga hagati, bituma abakinnyi b’Amavubi batangira gukora amakosa yavuyemo amakarita abiri hakiri kare yahawe Bizimana Djihad na Mugisha Bonheur.
Ku munota wa 45, Nigeria yabonye amahirwe yashoboraga gushyira Amavubi mu bibazo, ubwo Kelechi Iheanacho yateraga ishoti rikomeye ariko Ntwari Fiacre akarikuramo.
Igice cya mbere cyarangiye ari bwo buryo bukomeye bubonetse muri butatu Nigeria yagerageje, amakipe yombi ajya mu kiruhuko anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri Umutoza wa Nigeria, Augustine Eguavoen, yakoze impinduka akura mu kibuga Kelechi Iheanacho na Alhassan Yusuf ashyiramo Ogochukwu Frank Onyeka na Samuel Chukwueze.
Victor Boniface wa Super Eagles yateresheje umutwe ishoti rikomeye ku munota wa 49, Ntwari Fiacre yongera kwigaragaza nk’umunyezamu w’umuhanga awukuramo mu buryo bugoranye.
Gusatirwa cyane kw’Amavubi byatanze umusaruro kuri Nigeria kuko yabonye igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Chukwueze nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amavubi bari bahagaze nabi, akagera imbere y’izamu agatera ishoti rikomeye, Ntwari Fiacre agerageza gukoresha ukuguru mu kurihagarika ariko asanga umupira wageze mu rucundura.
Nyuma yo gutsindwa ni bwo Torsten Spittler yakoze impinduka akuramo Dushimimana Olivier, Ruboneka Jean Bosco na Ntwari Fiacre wagize imvune, hajyamo Samuel Gueulette, Kwizera Jojea na Buhake Clement.
Ni impinduka zatanze umusaruro kuko u Rwanda rwahise rubona igitego ku munota wa 72 cyatsinzwe na Mutsinzi Ange biturutse kuri koruneri yatewe na Kwizera Jojea.
Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyagiyemo nyuma y’iminota itatu gusa gitsinzwe na Nshuti Innocent.
Amavubi yatsinze Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1, ariko abura amahirwe yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma y’uko Libya inaniwe gutsinda Bénin byanganyije ubusa ku busa.
Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.
U Rwanda ruzongera guhura na Nigeria muri Werurwe 2025 aho ikipe zombi zizaba zihatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
Amavubi yatsinze Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1, ariko abura amahirwe yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma y'uko Libya inaniwe gutsinda Bénin byanganyije ubusa ku busa.
Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin… pic.twitter.com/0dzeV48KCG
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 18, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!