Amavubi yatembereye Kinshasa mbere yo guhura na RDC- 11 babanzamo (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatembereye mu Mujyi wa Kinshasa abakinnyi bagenda n’amaguru mu rwego rwo kunanura imitsi mu gihe bitegura gukina na RDC mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu mugoroba guhera saa 19:30.

Amavubi ari kubarizwa i Kinshasa guhera kuri uyu wa Kabiri, aho yahagaze mu rukerera, agakora imyitozo nimugoroba kuri Stade des Martyrs aza gukiniraho na RDC mu mukino wa gicuti ugamije kwitegura umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma azakirwamo na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ikipe y’igihugu yakoze urugendo ruto n’amaguru mu Mujyi wa Kinshasa kugira ngo bananure imitsi mu gihe bitegura umukino utangira saa 19:30.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yabereye kuri Stade des Martyrs ejo hashize, Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yavuze ko umukino bahuramo na RDC ari wo uzabereka neza ikipe bafite mbere yo guhura na Ethiopia ku Cyumweru.

Ati” Abakinnyi bose bameze neza, nta n’umwe urwaye. Twahagurutse i Kigali nta myitozo ibaye, ngira ngo abakinnyi bari mu makipe yabo mu irushanwa ry’Agaciro, twakoze imyitozo yo kugorora imitsi, dufata urugendo, umukino w’ejo uzatwereka uko abakinnyi bahagaze, uko bashobora gukinana kuko bavuye mu makipe atandukanye, nkeka ko uzatubera umwitozo mwiza mbere yo kwerekeza muri Ethiopia.”

Kuri uyu mukino, Mashami yitabaje Kimenyi Yves mu izamu, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange mu bwugarizi.

Imbere yabo haraza kuba hari Nsabimana Eric, Nshimiyimana Imran na kapiteni Niyonzima Haruna mu gihe abashakaga ibitego ari Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga guhura n’iya RDC muri CHAN 2016 i Kigali, aho u Rwanda rwasezerewe muri ¼ rutsinzwe ibitego 2-1 mu gihe amakipe yombi yakinnye umukino wa gicuti wateguraga iri rushanwa, u Rwanda rutsinda RDC igitego 1-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

Nyuma yo gukina uyu mukino wa gicuti, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Urutonde rw’abakinnyi 23 Amavubi yajyanye muri RDC:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).

Abatoza b'Amavubi, Habimana Sosthene, Seninga Innocent na Niyintunze Jean Paul batemberana n'abakinnyi mu Mujyi wa Kinshasa
Umutoza Mukuru w'Amavubi Mashami Vincent (hagati wambaye umukara) yizeye ko umukino wo kuri uyu mugoroba umwereka abakinnyi azitabaza muri Ethiopia
Kimenyi Yves, Usengimana Danny na Rwabugiri Umar bananura imitsi muri uru rugendo ruto Amavubi yakoze kuri uyu wa Gatatu mbere ya saa Sita
Umuganga w'Amavubi Rutamu Patrick asoma ku mazi
Abakinnyi b'Amavubi baboneyeho kugenda baganira, banatekereza ku mukino bafite kuri uyu mugoroba
Mico Justin na Manishimwe Djabel ni bamwe mu bakinnyi 23 b'Amavubi bari i Kinshasa
Bizimana Yannick wahamagawe mu Amavubi bwa mbere, Rutanga Eric na Sugira Ernest imbere y'abandi ubwo Amavubi yananuraga imitsi, atembera i Kinshasa
Imanishimwe Emmanuel (ibumoso), Mutsinzi Ange na Nsabimana Eric (iburyo) bizeye kubona iminota yo gukina muri uyu mukino wa gicuti
Butera Andrew ni umwe mu bakinnyi baza kwifashishwa mu kibuga hagati
Amavubi yiteguye gukina na RDC saa 19:30 za Kigali (saa 18:30 za Kinshasa)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza