Amavubi yatangiye urugendo rugaruka i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yamaze kuva kuri Hotel VipPraia yari icumbitsemo muri Cap-Vert, aho igiye gufata urugendo rugaruka i Kigali kwitegura umukino wo kwishyura izahuramo n’iki gihugu.

Amavubi yaraye anganyije n’ikipe y’igihugu ya Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Kunganya uyu mukino byatumye u Rwanda rugira inota rimwe mu mikino itatu mu gihe ruzakira Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo.

Mashami Vincent utoza Amavubi, yizeye ko inota ikipe yabonye rizafasha u Rwanda gusubira mu rugamba rwo guhatanira kujya mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu myaka 16 ishize.

Ati “Inota tuvanye hanze ntabwo ari bibi, ndakeka umukino ukurikiyeho, tugomba kuzaba dukomeye impande zose kurusha ubu kuko tugomba guhatana kurushaho, dushaka itsinzi nk’abari ku kibuga cyabo.”

Ikipe y’Igihugu yavuye kuri Hotel yari icumbitsemo, irahaguruka i Praia muri Cap-Vert saa sita (saa cyenda za Kigali), aho biteganyijwe ko igera i Kanombe saa sita z’ijoro. Amavubi n’ikipe ya Cap-Vert zirazana mu ndege imwe ya RwandAir.

Myugariro Rugwiro Hervé mbere yo kwinjira mu modoka mu gihe Muhire Kevin ari mu muryango
Umunyezamu Kwizera Olivier witwaye neza mu mukino wabaye ku wa Kane, yinjira mu modoka
Hakizimana Muhadjiri na Iyabivuze Osée binjira mu modoka
Iyabivuze Osée yakinnye iminota mike mu gice cya kabiri nyuma yo gusimbura Haruna Niyonzima
Tuyisenge Jacques ubwo yerekezaga ku modoka
Niyonzima Ally yinjira mu modoka, akurikiwe na Manzi Thierry ufite igikapu
Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel
Manzi Thierry yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe nkuru irimo n'abakina hanze
Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bitwaye neza, cyane ku mupira yahinduriye Kagere Meddie nubwo utagiye mu izamu
Nshuti Dominique Savio ahagarara ngo abanze afotorwe
Djihad Bzimana na Kagere Meddie binjira mu modoka
Bizimana Djihad yabanje guhindukira areba umufoto wa IGIHE ubwo yinjiraga mu modoka
Myugariro Rwatubyaye Abdul yinjira mu modoka
Mukunzi Yannick ateruye igikapu
Kimenyi Yves yinjira mu modoka, afite ibikapu bye

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .