Muri uyu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe tariki ya 11 Kamena, Umutoza w’u Rwanda, Frank Spittler Torsten yari yahisemo gukoresha Ntwari Fiacre mu izamu, imbere ye hari Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry.
Imbere yabo hari Rubanguka Steve, Bizimana Djihad na Muhire Kevin mu gihe batatu bakinaga basatira ari Kwizera Jojea, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Amavubi yasaga n’atangiye neza, yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa gatandatu ariko Nshuti Innocent ananirwa kuroba umunyezamu Ali Woheshi wasubije inyuma umupira akoresheje ikirenge.
Libya yafunguye amazamu ku munota wa 16, ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dhawi wacenze Muhire Kevin, akinana na Al Qulaib wamusubije, asiga Omborenga Fitina na Bizimana Djihad mbere yo gutera ishoti Mutsinzi Ange n’umunyezamu Ntwari Fiacre batabashije guhagarika.
𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎
Igitego cya Libya cyinjijwe na Subhi Al Dhawi mu mukino uri kuyihuza n'Amavubi y'u Rwanda i Tripoli. pic.twitter.com/Y7FGzBJWyF
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 4, 2024
Nyuma y’iminota itanu, Libya yabonye umupira ureretse watewe na Al Qulaib, Ntwari Fiacre asohotse awutangwa na Arteeba wawushyizeho umutwe, ku bw’amahirwe ujya hejuru kure y’izamu.
Amavubi yabonye uburyo nk’ubu ku munota wa 24 ku ikosa ryakorewe kuri Bizimana Djihad, rihanwe na Kwizera Jojea, myugariro wa Libya ashyira umupira muri koruneri.
Habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangiye, Amavubi yongeye kubona uburyo bwiza ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude mu rubuga rw’amahina, ugeze kuri Bizimana Djihad awutera ku ruhande.
Nyuma yo kubona ko Libya itozwa na Micho iri kumurusha nubwo yakoraga amakosa menshi, Spittler yakoze impinduka ku munota wa 40, Kwizera Jojea ahita asimburwa na Samuel Gueulette Léopold Marie.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ari rwo ruhagaze neza mu kugumana umupira ku rwego rwa 52,7%, ndetse rwateye amashoti atanu kuri atatu ya Libya arimo rimwe rigana mu izamu ku mpande zombi.
Nta gutinda kwabayeho kuko nyuma y’iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye, ku wa 47, Nshuti Innocent yahise yishyurira Amavubi ku gitego yatsindishije igituza ubwo yageraga ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad.
AMASHUSHO
Reba igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent mu mukino uri guhuza Amavubi y’u Rwanda na Libya.
Kugeza ku munota wa 60, ni igitego 1-1. pic.twitter.com/LATAdUIWsn
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 4, 2024
Ikipe y’Igihugu yagize amahirwe ku munota wa 55, umupira Salama yatereye hagati ya Manzi Thierry na Mutsinzi Ange nyuma yo kuwuherezwa na Al Qulaib, ujya hejuru y’izamu.
Ntwari Fiacre yarokoye Amavubi ku munota wa 60, akuramo umupira wakozweho na Ekrawa mu rubuga rw’amahina, nyuma yo kurusha intambwe ba myugariro b’u Rwanda.
Rubanguka Steve utorohewe n’uyu mukino mu kibuga hagati, yasimbuwe na Mugisha Bonheur ku munota wa 64.
Nshuti Innocent yagize amahirwe make ku munota wa 67 ubwo Mugisha Gilbert yahinduraga umupira wanyuze mu biganya by’umunyezamu Al Woheshi, ariko umugwaho ananirwa guhita awushyira mu izamu.
Habura iminota 10 ngo 90 irangire, Ruboneka Bosco na Mugisha Didier basimbuye Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert ku ruhande rw’u Rwanda.
Ntwari Fiacre yitaweho n’abaganga nyuma yo kurokora Amavubi ku munota wa 87 ubwo yasubizaga inyuma uburyo bukomeye Libya yabonye mu rubuga rw’amahina.
Nyuma y’iminota ibiri, Libya yazamukanye umupira yihuta, Tared Bshara atera ishoti rikomeye ryanyuze kuri Ntwari Fiacre, ku bw’amahirwe Omborenga Fitina ashyiraho ikirenge, umupira ujya muri koruneri.
Ikipe y’Igihugu izakurikizaho umukino w’Umunsi wa Kabiri izakiramo Super Eagles ya Nigeria ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.
Mbere yo kwerekeza i Kigali, Nigeria izabanza gukina na Bénin tariki ya 7 Nzeri mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo muri iri Tsinda D uzabera muri Uyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!