00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatangiye umwiherero yitegura Sudani

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 01:00
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’, yatangiye umwiherero yitegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Sudani tariki 17 na 19 Ugushyingo 2022.

Ni umwiherero watangiye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, witabiriwe n’abakinnyi 19 muri 25 bahamagawe.

Kugeza ubu abakinnyi bataragera mu Rwanda ni Sahabo Hakim, Gerard Gohou na Hakizimana Muhadjiri biteganyijwe ko bazahagera ku munsi w’ejo tariki 15 Ugushyingo.

Imanishimwe Emmanuel na Habimana Glen bazagera mu Rwanda kuwa Gatatu tariki 16 Ugushyingo, Mutsinzi Ange ni we uzahagera nyuma tariki 18 Ugushyingo umukino wa mbere waraye ubaye.

Aba basore barakora imyitozo yabo ya mbere Saa Kumi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe umukino wa mbere wa gicuti uteganyijwe ku wa Kane tariki 17 Ugushyingo 2022 kuri Stade ya Kigali, uwa kabiri uzabe kuwa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.

Amavubi yaherukaga gukina imikino ya gicuti muri Maroc muri Nzeri 2022.

Muri iyo mikino umwe yawukinnye na Guinée équatoriale urangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, kuko yanganyije 0-0. Undi yawutsinzwe na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1.

Abakinnyi bose bahamagawe

Abanyezamu: Ntwali Fiacre (AS Kigali), Ishimwe Jean Pierre (APR) na Cuzuzo Aime Gael (Gasogi United)

Ba myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Niyomugabo Claude (APR FC), Manzi Thierry (nta kipe afite) Mutsinzi Ange (Trofense muri Portugal) na Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Niyigena Clement (APR) na Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (Deinze, Belgique),Niyonzima Ally (Bumamuru, Burundi), Rubanguka Steven (Zimbru Chișinău, Moldova), Rafael York (Eskilstuna, Suède), Ishimwe Girbert (Orebro Syrianska, Suède), Sahabo Hakeem (Lille, u Bufaransa), Muhire Kevin (Al Yarmouk, Kuwait).

Rutahizamu: Habimana Glen (Victoria Rosport, Luxembourg), Muhozi Fred (Kiyovu), Tuyisenge Arsene (Rayon Sports), Mugenzi Bienvenue (Kiyovu), Gerard Gohou (Aktobe, Kazakhstan), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Hakizimana Muhadjiri (Al Kholood, Arabie Saoudite).

Urutonde rw'abakinnyi bahamagawe mu Amavubi mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri ya gicuti na Sudani
Ishimwe Pierre na Nshuti Savio ubwo bari bageze kuri hotel
Umuzamu Ntwari Fiacre ubwo yageraga mu mwiherero
Rutahizamu Mugenzi Bienvenu yongeye kugera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu nyuma y'igihe
Umuzamu Ishimwe Pierre agera kuri Hotel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .