Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Kanama 2024, ni bwo abakinnyi batangiye akaruhuko k’amakipe y’igihugu, abakina muri Shampiyona y’u Rwanda bahita berekeza aho umwiherero uzabera.
Abakinnyi bari kwitegurira ku kibuga cy’imyitozo gishya cya Stade Amahoro na cyane ko ari yo izajya iberaho imikino ikomeye u Rwanda rwakiriye.
Aha kandi bazahasangwa na bagenzi babo 10 bakina hanze y’u Rwanda bakaba 36 bari [ku rutonde rw’agateganyo rwahamagawe n’Umutoza Mukuru Torsten Frank Spittler.
Uyu mukino uzabahuza na Libya ku wa 4 Nzeri 2024, ku kibuga cya June 11 Stadium, bamara kuwukina bagahita bagaruka i Kigali aho bazakirira Nigeria ku mukino w’umunsi wa kabiri wo mu matsinda uteganyijwe tariki ya 10 Nzeri.
Amavubi amaze imyaka 20 atitabira Igikombe cya Afurika, azahaguruka mu Rwanda tariki 31 Kanama 2024, yerekeze mu mujyi wa Tripoli aho azakinira na Libya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!