00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatangiye kwitegura Guinée atari kumwe n’abakinnyi bane (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mutarama 2022 saa 09:14
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, yakoze imyitozo ya mbere ku wa Gatandatu, yitegura imikino ibiri ya gicuti izahuramo na Syli National ya Guinée tariki ya 3 n’iya 6 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro.

Iyi mikino yombi ya gicuti igamije gufasha Guinée kwitegura neza Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun, aho iri mu Itsinda B hamwe na Sénégal, Zimbabwe na Malawi.

Nyuma yo kugera mu mwiherero ku wa Gatanu i Nyamata, bakabanza gupimwa COVID-19, abakinnyi b’Amavubi bakoreye imyitozo ya mbere kuri Stade Amahoro i Remera ku wa Gatandatu.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi 22 muri 26 bari bahamagawe. Mu bakinnyi bane byagaragaye ko batakoranye n’abandi harimo Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Mugenzi Cédric na Joeffrey Rene Assoumani.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bose batinze kubona ibisubizo bya COVID-19, ariko aho byabonekeye byagaragaje ko ari bazima ndetse barakorana n’abandi kuri iki Cyumweru mu gitondo.

Umukino wa mbere w’Amavubi na Syli National uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 3 Mutarama 2022 kuri Stade Amahoro mu gihe undi uzakinwa nyuma y’iminsi itatu, mbere y’uko Guinée yerekeza muri Cameroun.

Abakinnyi IGIHE yabonye mu myitozo yo ku wa Gatandatu:

Abanyezamu: Ishimwe Jean Pierre (APR FC), Ntwali Fiacre (AS Kigali) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports FC).

Ba myugariro: Serumogo Ali (Kiyovu SC), Nkubana Marc (Gasogi United), Niyomugabo Claude (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Usengimana Faustin (Police FC), Ngendahimana Eric (SC Kiyovu), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Ndayishimiye Thierry (Kiyovu SC) na Buregeya Prince (APR FC).

Abakina hagati: Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Mugisha Bonheur (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Benedata Janvier (SC Kiyovu) na Hakizimana Muhadjiri (Police FC).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest (AS Kigali), Usengimana Danny (Police FC), Mugunga Yves (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC) na Muhozi Fred (Espoir FC).

Mugisha Bonheur ukina hagati, ni ubwa mbere ahamagawe mu Ikipe y'Igihugu
Muhozi Fred ahanganiye umupira na Rutanga Eric
Abatoza b'Amavubi bajya inama mu myitozo
Mu ngamba zubahirizwa harimo kwambara neza agapfukamunwa no gukoresha umuti usukura intoki
Rutahizamu Sugira Ernest mu myitozo yo ku wa Gatandatu
Muhozi Fred wa Espoir FC, yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu nyuma yo gutsinda ibitego bine muri Shampiyona
Umutoza Mashami Vincent aganira na Hakizimana Muhadjiri
Nishimwe Blaise atera umupira mu myitozo
Umunyezamu Ntwari Fiacre afata umupira mu myitozo
Ishimwe Jean Pierre w'imyaka 18, na we yagiriwe icyizere mu Ikipe y'Igihugu
Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ibumoso
Umunyezamu Hakizimana Adolphe afata umupira
Mugunga ahanganiye umupira na Niyomugabo Claude mu gihe Benedata Janvier yacungiraga hafi
Mugunga Yves, Nkubana Marc na Serumogo Ali mu myitozo

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .