Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024, ni bwo abakinnyi batangiye akaruhuko k’amakipe y’igihugu, abakina muri Shampiyona y’u Rwanda na bagenzi babo bahita berekeza aho umwiherero uzabera.
Abakinnyi bari kwitegurira ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro na cyane ko ari ho bazakinira umukino w’Umunsi wa Gatanu mu Itsinda D ruzakiramo Libya.
Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bamaze kuhagera harimo Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Nshuti Innocent wa One Knoxville SC, Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs, Phanuel Kavita wa Birmingham Legion, Buhake Clément Twizere wa Ullensaker/Kisa na Rubanguka Steve wa Al-Nojoom.
Usibye uyu mukino uzabahuza na Libya ku wa 14 Ugushyingo, i Kigali, nibamara kuwukina bazahita berekeza muri Nigeria gukina na Super Eagles ku ya 18 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!