00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yatakaje umwanya wa mbere mu Itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 June 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yatakaje umwanya wa mbere yari imazeho iminsi 200 mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko yatsinzwe na Bénin igitego 1-0 naho Lesotho igatsinda Zimbabwe.

Imikino y’Umunsi wa Gatatu w’Amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 muri Afurika, yashyizweho akadomo ku wa Gatanu aho Zimbabwe yari yakiriye Lesotho naho Nigeria ikina na Afurika y’Epfo mu Itsinda C.

Ni nyuma y’uko umukino wari wayibimburiye muri iri tsinda, warangiye u Rwanda rutsinzwe na Bénin igitego 1-0 ku wa Kane, tariki ya 6 Kamena, i Abidjan.

Ku wa Gatanu, ibitego bya Rethabile Rasethuntsa na Jane Thabantso mu gice cya mbere byafashije Lesotho gutsinda Zimbabwe 2-0, igira amanota atanu ku mwanya wa mbere, irusha inota rimwe u Rwanda runganya na Bénin amanota ane.

Afurika y’Epfo yabuze amahirwe yo kwambura u Rwanda umwanya wa kabiri nyuma y’uko igitego cyari cyatsinzwe na Themba Zwane mu gice cya mbere, cyishyuwe na Dele-Bashir wa Nigeria igice cya kabiri kigitangira, ibihugu byombi binganyiriza igitego 1-1 mu Mujyi wa Uyo.

Ibi byatumye Bafana Bafana na yo igira amanota ane, inyuma y’u Rwanda, mu gihe Nigeria yagize amanota atatu naho Zimbabwe ni iya nyuma mu Itsinda C n’amanota abiri.

Imikino y’Umunsi wa Kane iteganyijwe mu cyumweru gitaha aho Lesotho izakira u Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kamena 2024.

Ikipe y’Igihugu igera i Durban ahazabera umukino kuri uyu wa Gatandatu, izakina idafite Rafael York wasubiye muri Suède nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Bénin.

Ku wa Mbere, Bénin izakira Nigeria naho Afurika y’Epfo yakire Zimbabwe ku munsi ukurikiyeho.

Lesotho yafashe umwanya wa mbere mu Itsinda C nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 2-0
Nigeria na Afurika y'Epfo byanganyirije igitego 1-1 mu Mujyi wa Uyo
Amavubi yari amaze iminsi 200 ayoboye Itsinda C nyuma yo kunganya na Zimbabwe, agatsinda Afurika y'Epfo, azakirwa na Lesotho ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .