00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yashyize hanze abakinnyi azifashisha muri Libya batarimo Mangwende

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 August 2024 saa 01:39
Yasuwe :

Umutoza w’Amavubi, Torsten Frank Spittler, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 31 Kanama 2024 yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 25 azifashisha mu mukino uzahuza u Rwanda na Libya.

Amavubi yari amaze iminsi mike atangiye imyitozo yitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika ariko hagomba kuvamo bake b’ingenzi bazajya i Tripoli.

Ku ikubitiro abakinnyi bane ni bo basezerewe aribo Iradukunda Simeon na Kwitonda Ally bakinira Police FC, Nkundimana Fabio wa Marine FC ndetse na Hirwa Jean de Dieu wa Bugesera FC.

Aba bakuwe mu mwiherero bitari kubera umusaruro uri hasi cyangwa imvune nk’uko byari bisanzwe, ahubwo ari uko umwiherero ugomba kubamo abakinnyi bake.

Abandi bakinnyi batahawe amahirwe barimo Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukiri mu bikorwa byo gushaka ibyangombwa byo gukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Cyprus.

Imanishimwe yasimbujwe Ishimwe Christian ukiri gushaka uko yazakinira RCA Zemamra yo muri Maroc.

Biteganyijwe ko abakinnyi batoranyijwe bagomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa 31 Kanama bakerekeza i Tripoli aho bazakinira umukino wa Libya tariki ya 4 Nzeri, mbere yo kugaruka mu Rwanda aho bazakirira Nigeria ku wa 10 Nzeri 2024.

Abakinnyi 25 u Rwanda ruzifashisha ku mukino wa Libya
Abakinnyi Ikipe y'Igihugu yajyanye muri Libya ntibarimo Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .