Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira, ni bwo abakinnyi, abatoza ndetse n’ababaherekeje bahaguruka mu Rwanda berekeza i Abidjan gushaka amanota abafasha guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Ni umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda D, aho kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri. Rugomba gukora ibishoboka rukajya imbere ya Benin ndetse na Nigeria iyoboye.
Abakinnyi bajyanwe kuri uru rugamba rutoshye barimo abanyezamu batatu aribo Ntwari Fiacre, Buhake Clement ndetse na Niyongira Patience.
Abakina mu bwugarizi Umutoza Mukuru, Torsten Frank Spittler yahisemo ni Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu.
Mu kibuga hagati harimo Ishimwe Anicet, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Kwizera Jojea, Kury Johan, Niyibizi Ramadhan na Muhire Kevin.
Abataha izamu ni Mugisha Gilbert, Samuel Gueulette, Nshuti Innocent, Biramahire Abedy na Mbonyumwami Taiba.
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu baganiriye na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alpfonse, abibutsa kuzirikana gukoresha ubwenge, umutima wo gukunda igihugu no kucyitangira.
Nyuma y’uyu mukino kandi aba bakinnyi bazakina undi uzabera i Kigali kuri Stade Amahoro, tariki ya 15 Ukwakira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!