Amavubi yasezereye bamwe, arasubukura umwiherero hamwe n’abakinnyi ba APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari imaze icyumweru kimwe mu kiruhuko, irasubukura umwiherero kuri uyu wa Mbere yitegura imikino ibiri yo mu itsinda F izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Amavubi yari yatangiye umwiherero tariki ya 9 Ukwakira, ariko abakinnyi bahabwa ikiruhuko nyuma y’iminsi 10, ku wa 19 Ukwakira 2020.

Ikipe y’Igihugu irasubira i Nyamata kuri uyu wa Mbere, aho igiye kongera gusubukura imyotozo ikorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no mu Bugesera.

Nyuma yo gukorana n’abakinnyi 23 mu myitozo yabanje, amakuru meza ku mutoza Mashami Vincent ni uko abakinnyi ba 11 bahamagawe muri APR FC na bo byitezwe ko bitabira uyu mwiherero kuri uyu wa Mbere.

Ntibiramenyekana niba Tuyisenge Jacques na Imanishimwe Emmanuel ba APR FC, bari bamaze iminsi barwaye malaria, ariko bakaba barasubukuye imyitozo, bashobora kujyana na bagenzi babo mu ikipe y’Igihugu. Aba bombi ntibakinnye imikino ibiri ya gicuti ikipe y’ingabo yahuyemo na AS Kigali irimo uwabaye ku Cyumweru.

Gusa, Mashami azakomeza gutegereza abakinnyi 10 bakina hanze, biganjemo n’ababanza mu kibuga, bo bazaza mbere gato y’umukino ubanza uzaba tariki ya 11 Ugushyingo 2020.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko umutoza w’ikipe y’Igihugu yasezereye abakinnyi batandatu bagaragaje urwego ruri hasi mu myitozo ibanza, barimo Emery Bayisenge, Ndekwe Félix, Iradukunda Eric, Usengimana Faustin, Kalisa Rachid na Bizimana Yannick wari umaze iminsi ari kumwe na APR FC.

Sugira Ernest na Kimenyi Yves bagize imvune mu myitozo yabanje, ndetse Sugira ntiyajyanye n’abandi mu gihe Kimenyi we akomeze gukurikiranwa n’abaganga gusa.

Biteganyijwe ko abakinnyi 28 bitabira umwiherero babanza gupimwa COVID-19 mu gikorwa kibera ku cyicaro cya FERWAFA i Remera kuri uyu wa Mbere.

Amavubi azabanza kwakirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 11Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert ifite amanota abiri inyuma ya Cameroun na Mozambique zifite amanota ane, ni nyuma yo kunganya n’ibihugu byombi ubusa ku busa n’ibitego 2-2.

Amavubi agiye gusubira mu mwiherero nyuma y'iminsi 10
Mashami Vincent arasubukura imyitozo n'abakinnyi 28
Sugira Ernest ufite imvune ntajyana na bagenzi be
Kimenyi Yves (ibumoso) ntabwo yatangiye imyitozo muri Kiyovu Sports ku wa Gatandatu kubera imvune
Kalisa Rachid ari mu bakinnyi basezerewe mu ikipe y'Igihugu
Myugariro Emery Bayisenge na we ntabwo asubira mu mwiherero
Usengimana Faustin na we ntakomezanya n'abandi
Tuyisenge Jacques wari umaze iminsi arwaye malaria, yamaze gutangira imyitozo
Imanishimwe Emmanuel na we yatangiye imyitozo nyuma yo gukiruka malaria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .