00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yasezereye abakinnyi batatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Frank Spittler Torsten, yatangiye kugabanya abakinnyi afite mu mwiherero aho yahereye kuri batatu barimo babiri ba Gorilla FC ndetse n’Umunyezamu Niyongira Patience wa Bugesera FC.

Amavubi amaze iminsi umunani atangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ku wa Mbere, tariki ya 27 Gicurasi, Umutoza Frank Spittler yasezereye Iradukunda Siméon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience wa Bugesera FC.

Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero ikoresha abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu, mu gihe abakina hanze biyongeramo umunsi ku wundi nyuma yo gusoza umwaka w’imikino muri za shampiyona bakinamo.

Mu bakina hanze 17 bahamagawe, abamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ni Rubanguka Steve na Rwatubaye Abdul.

Aba bakinnyi bazafasha u Rwanda gukina imikino ibiri y’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali tariki ya 2 Kamena, yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Bénin tariki ya 6 Kamena mu gihe undi mukino izawakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Iradukunda Siméon ukina hagati mu kibuga yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi
Myugariro Nsengiyumva Samuel na we yasezerewe mu Mavubi
Umunyezamu Niyongira Patience (ubanza ibumoso) na we yasezerewe mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .