Amavubi yanganyije na Congo Brazzaville mu mukino wa gicuti

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakina imbere mu gihugu ‘Amavubi’, yanganyije n’iya Congo Brazzaville ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umukino wa kabiri wa gicuti Amavubi yakinnye muri iki Cyumweru nyuma yo kunganya na Cameroun ubusa ku busa ku wa Mbere, mu rwego rwo kwitegura CHAN 2020 izaba muri Mata.

Amavubi yatangiye umukino asatira, abona uburyo bw’ishoti ryatewe na Usengimana Danny mu minota ya mbere, ariko ntacyo bwatanze.

Uyu mukinnyi yongeye kubona uburyo bwiza ku ruhande rw’u Rwanda, ishoti yateye rikurwamo n’umunyezamu wa Congo Brazzaville, umupira usubijwemo na Ngendahimana Eric, umunyezamu Ndila Pavelh awushyira muri koruneri.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Congo Brazzaville yabonye uburyo bwashoboraga kuyihesha igitego, umupira watewe na Obossi Bersyl ukurwamo na Kimenyi Yves.

Mu gice cya kabiri, Congo Brazzaville yakomereje ku rwego yasorejeho icya mbere, nyuma y’iminota itandatu ihusha uburyo bwabonywe na Ninguila wari uherejwe na Hardy Prince.

Ku munota wa 55, Usengimana Danny yananiwe gutsindira Amavubi ku buryo bwabazwe, aho yari asigaranye n’umunyezamu, agiye gutera umupira arawuhusha.

Ndekwe Félix, Nshuti Dominique Savio, Iyabuvuze Osée na Manishimwe Djabel binjiye basimbuye, bafatanyije na bagenzi babo gushaka igitego ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu bigeze babona.

Muri CHAN 2020 izaba guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda C hamwe na Maroc ifite irushanwa riheruka, Uganda na Togo igiye kurikina ku nshuro ya mbere.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fintina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Hervé, Manzi Thierry (c), Nsabimana Eric, Niyonzima Olivier, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague, Danny Usengimana na Sugira Ernest.

Congo Brazzaville: Ndila Pavelh, Magmokele, Dimitri (c), Moudza Prince, Ondongo Julfin, Binguila Hardy, Obossi Bersyl, Obongo Prince, Nsenda Francis, Massanga Chandrel, Etali Harvy na Lovamba J. Racine.

Abakinnyi ba Congo Brazzaville babanje mu kibuga
Abakinnyi b'u Rwanda babanjemo
Ba kapiteni bombi: Manzi Thierry na Dimitri bafata ifoto hamwe n'abasifuzi bayobowe na Kabanga Malala Yannick wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi
Kapiteni w'u Rwanda, Manzi Thierry mu kirere ahanganiye umupira n'umunyezamu wa Congo Brazzaville
Obossy Bersyl atera ishoti mu gihe Rugwiro Herve yageragezaga kumwitambika
Sugira Ernest afungira umupira hagati y'abakinnyi ba Congo Brazzaville
Magmokele Dimitri na Byiringiro Lague bakurikiye umupira
Abafana bitabiriye umukino kuri Stade Amahoro ntibari benshi
Nshuti Dominique Savio na Ndekwe Felix bishyushya mbere yo gusimbura
Umutoza Mashami Vincent avugana n'abo bakorana
Moumdza Prince ahanganiye umupira na Byiringiro Lague
Nshuti Dominique Savio ashoreye umupira nyuma yo kwinjira asimbuye
Nsenda Francis ahanganiye umupira na Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende'
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (iburyo) yarebye uyu mukino yicaranye na Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe na we yarebye uyu mukino
Ngouenimba Giutrand atwara umupira Iyabivuze Osee

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .