VIDEO: Ibihe by’ingenzi byaranze umukino Amavubi yanganyijemo na Cap-Vert

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije n’iya Cap-Vert ubusa ku busa mu mukino wa gatatu wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Muri uyu mukino wo mu itsinda F, wabereye kuri Estádio Nacional de Cabo Verde i Praia ku wa Kane, Cap-Vert yabonye amahirwe menshi yashoboraga kuvamo ibitego, ariko igorwa n’umunyezamu Kwizera Olivier n’ubwugarizi bwarimo Rwatubyaye Abdul na Manzi Thierry.

Umunyezamu Kwizera Olivier yafashije Amavubi kwitwara neza mu minota ya mbere, atanga umupira Jamiro Monteiro mbere yo gukuramo undi watewe na Ricardo Gomes. Lisandro Semedo yahushije igitego cyabazwe ku mupira wakubise igiti cy’izamu.

Uburyo bumwe bukomeye Amavubi yabonye muri uyu mukino ni ubwo mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, aho Niyonzima Haruna yacomekeye umupira Imanishimwe Emmanuel, na we awuhindurira Kagere Meddie wateye mu izamu ugaca ku ruhande gato.

Ricardo Gomes na Julio Tavares wamusimbuye, bombi bahushije uburyo bubiri bukomeye ku ruhande rwa Cap-Vert, aho umupira wa mbere wagaruwe na Kwizera Olivier nyuma yo gusohoka neza agahura na Gomes mu gihe undi yawushyize muri koruneri nyuma yo guterwa na Julio.

Kunyanya uyu mukino byatumye Amavubi agira inota rimwe mu itsinda F mu gihe Cap-Vert ifite amanota atatu, irushwa inota rimwe na Mozambique, yo yanyagiwe na Cameroun ibitego 4-1. Iki gihugu kizakira Igikombe cya Afurika mu 2022, cyagize amanota arindwi ku mwanya wa mbere.

U Rwanda ruzakira Cap-Vert mu mukino w’umunsi wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo.

Abakinnyi b'Amavubi baririmba Rwanda Nziza
Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Cap-Vert babanje mu kibuga
Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, atanga amabwiriza
Ubwugarizi bw'Amavubi bushaka uko bwambura umupira rutahizamu Julio
Myugariro wa Cap-Vert, Ponick, azibira Kagere Meddie washakaga kumwambura umupira
Abaganga b'Amavubi bavura Kwizera Olivier waryamye hasi nyuma yo gukuramo umupira ukomeye
Kapiteni w'Amavubi, Haruna Niyonzima, ahanganye na kapiteni wa Cap-Vert Ryan Mendes
Kagere Meddie wahushije uburyo bukomeye, atera ishoti
Abakinnyi b'Amavubi bakiniraga hamwe mu kugarira

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .