Abakinnyi b’u Rwanda barakinira uyu mukino kuri Tripoli International Stadium yitiriwe tariki ya 11 Kamena nyuma y’iminsi itatu bamaze bageze muri Libya.
Ni umukino u Rwanda rugiye gukina rumaze iminsi rwitwara neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ruyoboye Itsinda C, gusa na Libya bigiye gukina, imaze iminsi ihagaze neza.
Iki gihugu gitozwa na Milutin Sredojević ‘Micho’, cyatsinzwe umukino umwe gusa mu mikino 13 cyatojwemo n’uyu Munya-Serbia kuva mu Ukwakira 2023.
Micho yatoje u Rwanda hagati ya 2011 na 2013, anganya umukino umwe muri ibiri ya gicuti yahuje ibihugu byombi icyo gihe.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler Torsten, yavuze ko nubwo igihe cyo kwitegura cyabaye kigufi kubera ko abakinnyi barimo Bizimana Djihad, Mutsinzi Ange na Kwizera Jojea batinze kuhagera, ariko ikipe imeze neza.
Ati “Buri gihe igihe kiba kigufi, ariko ndatekereza ko abasore bari gusubira ku murongo. Ntabwo nzi neza niba bihagije kuri uyu mukino wa mbere ariko ikipe imeze neza, nta mvune kandi biteguye neza.”
Spittler yagaragaje ko atishimiye ibyabaye kuri Kapiteni we, Bizimana Djihad wafunzwe amasaha ane n’igice ku kibuga cy’indege i Tripoli akekwaho gukorana n’ubutasi bwa Israël, yongeraho ko ntacyo babikoraho uretse kureba umukino uri imbere.
Ku bijyanye n’umukino, uyu mutoza yagize ati “Ni umukino wo mu rugo kuri bo, birashoboka ko baza kuba bafite imbaga y’abafana, ariko na none ni byiza kuri twe nibaba ari benshi. Niteze umukino ukomeye n’ikipe ikomeye. Ni ko bimera, ntabwo byoroha kubona inota, ugomba kubiharanira.”
Yakomeje avuga ko “Intego buri gihe ni ugukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Uyu ni umukino wa mbere kandi w’ingenzi, gusa ntiworoshye, tuzahatana kugira ngo tubone umusaruro mwiza kandi bidushyire mu mwanya mwiza dusubira i Kigali aho tuzahurira n’ikipe ikomeye [Nigeria] mu rugo. Ni umukino w’ingenzi ahazaza.”
Uyu mukino Libya yakiramo u Rwanda wagizwe ubuntu ku bafana bawitabira aho ari uwa mbere iki gihugu gikiniye kuri iki kibuga cyari kimaze umwaka kivugururwa.
Gusa, ku Cyumweru, Libya yari yahakiniye na Botswana umukino wa gicuti iwutsinda ku gitego 1-0 cyinjijwe na Ahmed Karaoua kuri penaliti yo ku munota wa 53.
U Rwanda rwahindura amateka mabi rufite imbere ya Libya?
Libya igiye guhura n’u Rwanda na yo si igihangange kuko ari iya 117 ku rutonde rwa FIFA mu gihe iheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2012 nubwo u Rwanda rwa 131 rwagikinnye inshuro imwe mu 2004.
Kuva mu 2012, u Rwanda na Libya bimaze guhurira mu mikino umunani irimo iya gicuti n’iy’amarushanwa atandukanye, ariko Amavubi yabonyemo intsinzi imwe gusa.
Icyo gihe ni mu 2014 ubwo ibitego bya Etekiama Teddy Agiti [Daddy Birori] byafashaga Amavubi gusezerera Libya iyitsinze 3-0 mu gihe umukino ubanza wari warangiye ari ubusa ku busa i Tripoli mu gushaka itike ya CAN 2015.
Libya ntiyigeze itsindwa mu mikino ine iheruka kuyihuza n’u Rwanda, aho yatsinzemo itatu, ikanganya umwe.
Gusa, icyizere cy’Amavubi cyo kuba yakwitwara neza i Tripoli gishingiye ku buryo imaze iminsi yitwara kuko umukino umwe muri ine iheruka gukina, ari wo rukumbi yinjijwemo igitego ubwo yatsindwaga na Bénin 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
U Rwanda rwatsinzwe uwo mukino gusa muri itandatu rumaze gukina kuva rutozwa na Frank Spittler Torsten mu Ugushyingo 2023.
Micho wahawe Libya mu Ukwakira 2023, aho bivugwa ko ahembwa ibihumbi 27$ ku kwezi, na we amaze kubaka ubwami bukomeye mu ikipe y’iki gihugu.
Mu mikino 13 amaze gutoza irimo iya gicuti n’iy’amarushanwa, Libya yatsinze Ibirwa bya Maurice, Burkina Faso, Eswatini, Koweït, Sudani, Liberia na Indonesia.
Imikino yanganyije ni iya Togo, Niger, Somalia na Cameroun mu gihe uwo yatsinzwe ari uwa Cap-Vert gusa muri Kamena, mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!