Umukino w’Amavubi na Sudani y’Epfo uteganyijwe kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho ikipe ya Jimmy Mulisa isabwa kwishyura ikanarenza ibitego 3-2 yatsinzwe mu mukino ubanza wabereye i Juba.
Gutsinda uyu mukino ariko ntibihagije ngo u Rwanda rujye muri iki gikombe, gusa Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Jimmy Mulisa, yavuze ko bagomba kwitwara neza batarebye ibizakurikira.
Ati “Abakinnyi bagomba gukina barwana n’icyubahiro cy’ikipe y’igihugu. Ni byo twakomeje kubabwira ko badakwiye kureba ibindi ahubwo dukora ibishoboka byose tugatsinda”.
Mbere y’imyitozo, uyu mutoza w’Amavubi yijeje Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire, wari wasuye ikipe ko bameze neza ndetse nta mukinnyi ufite ikibazo uretse abavunitse bagasimbuzwa.
Umunsi ni kuwa gatandatu, itariki ni 28/12/2024, aho bizabera ni kuri Stade Amahoro ! Ruzaba rwambikanye hagati y'amavubi na south soudan. Muzaze twifatanye dufane ikipe yacu. Gura itike yawe bidatinze, uzagere stade wizinduye maze tubatize umurindi twegukane intsinzi. https://t.co/JRtpvZ6PI1
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) December 26, 2024
Kapiteni w’Amavubi, Muhire Kevin, yatangaje ko bafite icyizere ko bazajya muri CHAN kandi ko uko byagenda kose bazatsinda Sudani y’Epfo kuko amakosa yose bakoze barangije kuyakosora.
Amavubi arasabwa gusezerera Sudani y’Epfo agasigara ategereje kuba ikipe imwe muri ebyiri CAF izafata zizasimbura Tuniziya na Libya zasezerewe muri iri rushanwa.
Umwanya umwe wo guhagararira Akarere ka CECAFA muri CHAN kuri ubu ufitwe na Sudani nyuma yo gutsinda imikino yombi yahuriyemo na Tuniziya, gusa hari icyizere kinini ko aka karere kazongererwa undi mwanya nyuma y’isezera ry’ibihugu by’Abarabu nk’uko byagenze mu 2018.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!