Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma igaragaza abashobora kuzabanzamo muri RDC na Ethiopia (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nzeri 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu ‘Amavubi’, yakoze imyitozo ya mbere ari nayo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukina umukino wa gicuti utegura ijonjora rya nyuma u Rwanda ruzahuramo na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Amavubi yakoreye imyitozo kuri Stade Amahoro i Remera yitegura umukino wa gicuti azahuramo na RDC ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.

Nyuma yo gukina uyu mukino, Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, azahita yerekeza muri Ethiopia gukina umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira 2019.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe ku wa Gatatu, yatangiye umwiherero kuri iki Cyumweru nyuma y’imikino y’Irushanwa ry’Agaciro 2019 mu rwego rwo kwitegura imikino yombi.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Mbere, abakinnyi babanje kunanura imitsi no kuzenguruka ikibuga gake mbere y’uko batangira gukora ku mupira hagati yabo, nyuma bagabanywa mu makipe abiri, aho bakinnye mu buryo bugaragaza abashobora kuzifashwishwa muri RDC na Ethiopia.

Ikipe ya mbere ari na yo ishobora kuzakina iyi mikino yombi, yari igizwe na Kimenyi Yves mu izamu, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Nsabimana Aimable mu bwugarizi.

Imbere yabo hari Nsabimana Eric, Iranzi Jean Claude na Butera Andrew mu gihe abashakaga ibitego ari Manishimwe Djabel, Sugira Ernest na Bizimana Yannick.

Ndayishimiye Eric’ Bakame’ na Rwabugiri Umar basimburanaga mu izamu ry’ikipe ya kabiri mu gihe Niyonzima Haruna atakoze iyi myitozo kuko yari yagiye gufata ibyangombwa bye ku cyicaro cy’Urwego rw’Abinjira n’abasohoka.

Umutoza Mukuru Mashami Vincent yavuze ko nubwo nta gihe kinini bamaranye n’abakinnyi, bazakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke intsinzi muri Ethiopia.

Ati” Ni abakinnyi nabonye bameze neza nkurikije imyitozo twakoze mu gitondo, ariko tuzabireba neza ku mukino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amahirwe menshi dufite kuba tugiye gukina uwo mukino wa gicuti, uzatwereka ikipe tuzakoresha muri Ethiopia.”

“Ni ngombwa ko dutera imbaraga abakinnyi. Igihe cyaba gihagije cyangwa kidahagije tugomba gukora uko dushoboye tugatuma bashobora gutanga ibikenewe.”

Kapiteni w’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, Manzi Thierry na we yavuze ko bagiye gushaka uko bitwara neza hanze kugira ngo bizere kubona itike ya CHAN 2020 nk’uko babikoze mu 2017.

Ati” Ethiopia twigeze gukina na yo dushaka itike ya CHAN 2018, ariko ntabwo twagendera ko twayitsinze. Turashaka gutsindira hanze kugira ngo bidufahe nk’uko byagenze ubushize.”

Amavubi arahaguruka i Kigali saa Sita z’ijoro (00:00) n’abakinnyi 23 batarimo Benedata Janvier wa AS Kigali, Ngendahimana Eric na Hakizimana Kevin ba Police FC.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Urutonde rw’abakinnyi 23 Amavubi azajya muri RDC na Ethiopia

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Butera Andrew (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports).

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Mico Justin (Police FC), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC) na Bizimana Yannick (Rayon Sports).

Usengimana Danny, Rutanga Eric na Manishimwe Djabel mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere kuri Stade Amahoro
Mutsinzi Ange agarura umupira mu gihe Hakizimana Kevin yari ategereje ko amuhereza
Amavubi arerekeza muri RDC kuri uyu wa Mbere
Ngendahimana Eric ni umwe mu bakinnyi batatu batajyana n'Amavubi
Nshimiyimana Amran mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Hakizimana Kevin ahanganiye umupira na Nsabimana Aimable
Benedata Janvier (ufite umupira) na we ntabwo ajyana na bagenzi be
Ndayishimiye Eric 'Bakame', Kimenyi Yves na Rwabugiri Umar ni abanyezamu batatu Amavubi agiye gukoresha muri iyi mikino yombi
Kimenyi Yves hamwe n'umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas
Ndayishimiye Eric 'Bakame' agarura umupira
Rwabugiri Umar yasimburanaga na Bakame mu izamu ry'ikipe ya kabiri
Nsabimana Eric ari mu bazashingirwaho mu kibuga hagati
Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' asoma ku mazi
Bizimana Yannick ategerejweho ibitego ku nshuro ya mbere ahamagawe
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent (iburyo), Umuganga Rutamu Patrick (hagati) n'Umutoza wungirije Seninga Innocent
Amavubi agiye gukina imikino ibiri azahuramo na RDC na Ethiopia

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza