Amavubi yakoze imyitozo ya mbere yitegura imikino ya Mozambique na Cameroun (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Werurwe 2021 saa 02:31
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere mu gitondo yitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu ntangiriro za 2022.

U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroun ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroun.

Abakinnyi bakina imbere mu gihugu bari muri 31 bahamagawe, ni bo batangiye imyitozo mu Amavubi mu gihe umunani bakina hanze bazitabira mu minsi igenwa na FIFA.

Ikipe y’Igihugu yatangiye imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’uko yapimwe COVID-19 ku Cyumweru.

Bakigera i Nyamata ku Cyumweru, buri umwe mu bagize iyi kipe yagiye mu cyumba cye mu gihe hari hategerejwe ibisubizo by’ibipimo byafashwe. Nyuma yo gusanga bose ari bazima, bitabiriye imyitozo kuri uyu wa Mbere i Nyamirambo.

Umutoza Mashami Vincent yavuze ko babwiye abakinnyi ko intego bafite mu mikino itaha ari ukugerageza amahirwe yose asigaye yo kuyitsinda yombi kugira ngo biyongerere amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Ati “N’abakinnyi twabiganiriyeho ko twese, yaba twebwe, Cap-Vert cyangwa Mozambique, biracyahoboka. Bizaterwa n’uburyo tuzitegura, bizaterwa n’uburyo tuzitwara mu mikino ibiri dusigaranye.”

Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri ndetse rurasabwa gutsinda imikino ibiri isigaye ngo rugire amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

Cameroun iyoboye iri tsinda n’amanota 10, ikurikiwe na Mozambique inganya na Cp-Vert amanota ane.

Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe

Abanyezamu

  1. Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
  2. Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
  3. Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
  4. Yves Kimenyi (Kiyovu SC)

Ba myugariro

  1. Ange Mutsinzi (APR FC)
  2. Fitina Omborenga (APR FC)
  3. Abdul Rwatubyaye (FK Shkupi, Macedonia)
  4. Emery Bayisenge (AS Kigali)
  5. Thierry Manzi (APR FC)
  6. Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
  7. Faustin Usengimana (Police FC)
  8. Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
  9. Eric Rutanga (Police FC)
  10. Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo hagati

  1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède)
  2. Olivier Niyonzima (APR FC)
  3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Grèce)
  4. Bosco Ruboneka (APR FC)
  5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
  6. Djabel Manishimwe (APR FC)
  7. Kevin Muhire (Sahama Club, Oman)
  8. Muhadjir Hakizimana (AS Kigali)
  9. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
  10. Eric Ngendahimana (Police FC)

Abataha izamu

  1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
  2. Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania)
  3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
  4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
  5. Lague Byiringiro (APR FC)
  6. Danny Usengimana (APR FC)
  7. Osée Iyabivuze (Police FC)
Iyabivuze Osée ukina asatira izamu ubwo yitabiraga imyitozo
Rutahizamu Sugira Ernest ava kuri hoteli i Nyamata
Mbere yo gutangira imyitozo, haterwa umuti wica virusi mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Usengimana Danny ahabwa umuti usukura intoki
Emery Bayisenge na Rugirayabo Hassan basanzwe bakinira AS Kigali
Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier na Omborenga Fitina bazenguruka ikibuga
Ikipe y'Igihugu yakoze imyitozo igamije kongera imbaraga no gukomeza umubiri
Abatoza b'Amavubi n'ababafasha baganira
Ruboneka Jean Bosco yahamagawe ku nshuro ya kabiri mu Ikipe y'Igihugu
Rugirayabo, Nshuti Dominique Savio, Ngendahimana Eric na Usengimana mu myitozo
Mwambari Serge ushinzwe kuyongerera ingufu abakinnyi b'Amavubi
Manzi Thierry aganira na Bayisenge Emery
Umutoza Mashami Vincent aganira na Niyonzima Olivier 'Seif'
Amavubi azajya akora imyitozo kabiri ku munsi kuri Stade ya Kigali no kuri Stade Amahoro

Amafoto: FERWAFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .