Guhera Saa cyenda z’igicamunsi ku masaha yo mu Rwanda na Johannesburg nibwo Amavubi yakoreye imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns, Chloorkop. Iyi kipe y’ubukombe muri Afurika iheruka mu Rwanda mu 2018 ubwo yakinaga na Rayon Sports.
Abakinnyi 22 b’u Rwanda nibo bakoze imyitozo kuko haburagamo Meddie Kagere utari wahagera avuye muri Tanzania aho akinira Simba SC.
Mu gitondo cy’uyu wa Mbere nibwo Raphael York ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Suède yageze aho bagenzi be bacumbitse.
Umuzamu w’Amavubi Stars, Kwizera Olivier uheruka muri Afurika y’Epfo akinira Free State Stars, avuga ko icyo basabwa ari ukuzacungana n’ingano y’ikibuga.
Yagize ati “Muri Afurika y’Epfo bagira ibibuga binini, turasabwa kuzajya twegerana mu gihe dutakaje umupira, twawubona tugafungura.”
Kwizera avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikira ikipe mu mukino utegerejwe kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022.
Abakinnyi 23 umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye:
Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).
Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).
Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bonheur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).
Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC) na Mugunga Yves (APR FC).











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!