Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga azakiniraho, ibya Haruna ntibirasobanuka (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Nzeri 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yaraye ikoreye imyitozo kuri Mekelle Stadium izakiniraho na Ethiopia kuri iki Cyumweru mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Amavubi ari kubarizwa muri Ethiopia guhera ku wa Kane, yageze mu Mujyi wa Mekelle ejo hashize mu gitondo, aho acumbitse muri Planet Hotel yegeranye na Mekelle (Tigray) Stadium yakira abantu ibihumbi 60, izaberaho umukino.

Mu myitozo ya mbere ikipe y’igihugu yaraye ikoreye kuri iki kibuga, Kapiteni wayo Niyozima Haruna wari umaze iminsi adakina kubera ibyangombwa, yakoreye mu ikipe ya kabiri kuko CAF itarasubiza Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku ikosorwa ry’ibyangombwa bye.

Niyonzima Olivier ‘Sefu’ ni we wamusimbuye mu ikipe ya mbere mu gihe na Kimenyi Yves na we byagaragaye ko afite imyirondoro ibiri itandukanye, yasimbuwe na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu izamu ry’ikipe ya mbere. Kimenyi ntabwo azakina kuri iki Cyumweru mu gihe FERWAFA igitegereje igisubizo kuri Haruna.

Kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi bakoze urugendo rw’amaguru muri uyu Mujyi mu gihe ku mugoroba (saa 15:00) ni ukuvuga saa 16:00 zo muri Ethiopia, bakora imyitozo ya nyuma ibanziriza umukino.

U Rwanda ruzongera guhura na Ethiopia hashakwa itike ya CHAN nk’uko byagenze no mu 2017 ubwo hashakwaga iya 2018, Amavubi agakomeza ku bitego 3-2 yatsindiye hanze.

Umukino ubanza uzabera muri Ethiopia kuri iki Cyumweru saa 15:00 za Kigali mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

Amavubi yakoreye imyitozo ya mbere ku kibuga azakiniraho ejo ku Cyumweru
Abanya-Ethiopia baje kureba imyitozo y'Amavubi
Amavubi arongera gukorera kuri Mekelle Stadium kuri uyu wa Gatandatu
Kimenyi Yves utazakina, Rwabugiri Umar na Ndayishimiye Eric 'Bakame' mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu
Kimenyi Yves afite ikibazo cy'ibyangombwa bibiri bitandukanye
Ndayishimiye Eric 'Bakame' azafata umwanya wa Kimenyi mu izamu
Niyonzima Olivier 'Sefu' yakoreye imyitozo mu ikipe ya mbere
Kapiteni Niyonzima Haruna (uri inyuma ya Manishimwe Djabel), ibye ntibirasobanuka kuko CAF itarasubiza FERWAFA
Imodoka Amavubi yagiyemo ubwo yari agiye ku myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza